Menya byinshi ku butwari bwaranze ingabo zari iza RPA

Nyuma yuko ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire n’ubwa Habyarimana Juvenal bumeneshe Abatutsi kuva mu mwaka wa 1959 n’indi myaka yakurikiye ndetse bivanzemo no kubica urusorongo, bamwe bahungiye mu bihugu by’ibituranyi cyane cyane mu Bugande.

Bakigera mu buhungiro urubyiruko rwakomeje rwiyegeranya rwaba urwari mu buhungiro mu bindi bihugu n’icya Uganda aho abenshi bari batuye maze bashinga RPA maze bahuriza hamwe intekerezo n’umugambi wo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda bari bugarijwe n’ubutegetsi bubi.

Bakomeje gushyira hamwe maze ubutwari bwabo bugaragarira mu kubohora abari baboshywe n’ingoyi maze umuhate wabo utuma bataha mu rwababyaye.

Ubutwari niyo yari intwaro ya mbere kuri bo kuko guhangana n’ingabo za FAR zari ziyoboye ingabo icyo gihe kandi bashyigikiwe n’ibihugu byibihangange ntibyari byoroshye.

Hari bimwe bitazibagirana mu mateka y’ubutwari bwizi ngabo ndetse n’ibikorwa by’ubutwari izi ngabo zakoze.

Ingabo zari muri CND zari zigizwe n’imitwe igera kuri ine harimo : Tiger, Eagle, Simba na Chui nyuma yuko indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal iguye, ingabo za FAR zatangiye kubarasaho maze zihita zihabwa amabwiriza n’umugaba mukuru wazo General Major Paul Kagame yo kwirwanaho maze urugamba muri Kigali ruratangira binavanzemo kurokora Abatutsi bicwaga ndetse n’abari basizwe n’ingabo mpuzamahanga zacungaga umutekano mu Rwanda.

Taliki ya 12 Mata 1994, Ingabo za RPA zafashe umusozi wa Rebero zirukana ingabo za FAR zari zihafite intwaro zikomeye.

Ifatwa rya Rebero ryakomye mu nkokora ingabo za FAR kuko niwo musozi witegeye Kigali bihita biba amahirwe ku ngabo za RPA kuko kuba ku irebero kwari kuba ufite Kigali yose mu maboko no kurasa kure hashoboka.

- Ku wa 24 Gicurasi 1994, hafashwe Kanombe, ikibuga cy’indege ndetse n’ikigo cya Gisirikare cyari gikomeye.

- Ku wa 13 Kamena 1994, hafashwe Gitarama, dore ko na Leta y’abatabazi yari yaravuye Kigali yerekeza Gitarama itwaye Radio ndetse na Banque.

- Ku wa 20 Kamena 1994, ingabo za RPA zafashe Jali.

Ku wa 3 Nyakanga 1994, Butare yarafashwe kandi ifatwa byihuse kubera ko yari igiye gushyirwa muri Zone Turquoise kandi iyi zone ikaba yarabaye inzitizi ku ngabo za RPA ibintu zakomeje gusaba kugira ngo Zone Turquoise iveho.

Nubwo ibyo byose byari bimeze gutyo Leta y’ubumwe yabanje kuyobora igice kimwe cy’igihugu kubera kubangamirwa na Zone Turquoise.

Nyamara Leta y’Ubumwe yakomeje isaba ko umwanzuro wa 929 washyiragaho Zone Turquoise wakurwaho, maze ku mugaragaro taliki ya 24 Nzeli Zone Turquoise ikurwaho u Rwanda ruyoborwa nta bice bibiri birurimo.

Kugira ngo ibi byose bishyikweho n’ingabo za RPA ni ukwishyira hamwe, ubutwari ndetse no gukunda igihugu.

Ese ko Ingabo zari iza RPA ko benshi mu babyeyi babo bari barapfuye bishwe bazira ko ari Abatutsi, kuki bo batihoreye?

Mu by’ukuri ingabo za RPA mu ntego zazo z’urugamba kwari ukwimakaza ubumwe, nta vangura iryo ariryo ryose. Icyo barwaniraga cyarumvikana niyo mpamvu batagombaga kugira uwo bica cyangwa bahutaza kuko bari kuba bibagiwe icyo barwanira ndetse banirengagije intego z’urugamba.

Kwica rero ntibyari kuba mu ntego z’urugamba kuko ibyo bari bihaye nibyo byatumye ubutwari bwabo bwo guhagarika Jenoside, kurokora abicwaga byagezweho.
Ntabwo abo ushinzwe kuyobora wabica, kuko ntacyo wazayobora.

Ese hari ibintu byaba byararanze koko ubumwe ingabo zari iza RPA zarwaniraga?

Yego, hari byinshi ariko muri byo turagaruka ku by’ingenzi.
Aha twavuga Ko taliki ya 19 Nyakanga hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Iyo Guverinoma yari ihuriweho n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye.

Nta bwikanyize bwabayeho ku ngabo za RPA kuko zahise zigira Bwana Bizimungu Pasteur Perezida wa Repubulika bahita berekana ko atari ubutegetsi barwaniraga kuko bari bafite uburenganzira bwo kwikubira ubutegetsi, ariko ibyo ntibabikoze.

Banahaye kandi Bwana Twagiramungu Faustin umwanya wa Minisitiri w’Intebe w’iyo Guverinoma, ibintu byerekanye ubutwari ndetse binerekana ubumwe, kutavangura ingabo zari iza RPA zari zizanye mu Rwanda kugira ngo ibyo byiza byose byimakazwe.

Ibi bicye umubavu.com tubashije kubagezaho, byerekanye amaraso mashya ndetse n’impinduka zigaragara RPA yari izanye mu banyarwanda.

Ntitwabura kandi kubibutsa ko ’Umunsi w’Intwari’ mu Rwanda wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka nkuko wizihijwe mu gihugu cyose, kuri iyi nshuro kandi umunsi w’intwari wizihizwaga ku nshuro ya 25, mu nsanganyamatsiko igira iti “Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo.”

Mu kwizihiza umunsi w’intwari hateguwe ibiganiro nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari hatangwa ubutumwa bushishikariza abantu gukomeza umuco w’ubutwari.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda kuri iyi tariki ya 1 Gashantare 2019 mu gihe hizihizwa umunsi w’Intwari, yanabifurije kandi umunsi mwiza.

Yagize ati “Ku ntwari zose z’igihugu cyacu n’abagiharaniye twibuka uyu munsi, ubwitange no kwiyemeza byanyu ntabwo byapfuye ubusa. Ni umukoro wa twese kugira ngo iryo terambere rikomeze mu gihugu tugere aho twifuza, mugire umunsi mwiza.”

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi; zishyirwamo hashingiwe ku bwitange bugaragarira mu bikorwa zakoze, akamaro byagiriye abantu ndetse n’urugero zatanze cyangwa zitanga ku bandi.

PNG - 1.1 Mb
Perezida Kagame ubwo yunamiraga Intwari z’u Rwanda ziruhukiye ku gicumbi cy’intwari i Remera
PNG - 1.1 Mb
Perezida Kagame yavuze ko ubutwari bw’intwari z’u Rwanda buzakomeza kurizikanwa

PNG - 1 Mb
Intwari Fred Gisa Rwigema ari mu cyiciro cy’Imanzi mu byiciro bitatu bigize intwari z’u Rwanda
PNG - 948.7 kb
Ingabo zari iza RPA zatanze ibyo zari zifite byose mu rugamba rwo kubohora igihugu
PNG - 1.1 Mb
Aha ingabo za RPA zuriraga imisozi mu kurokora abari bugarijwe no kubohora u Rwanda

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
uwacu immacule Kuya 2-02-2019

Nibyo Twemera Inkotanyi

Maniraguha Jean Doiu Kuya 1-02-2019

Banyita M aniraguha Jean Doiu
Amagepfo
Kamonyi
Musambi
Mpushi
Kamashashi
Ndumuso Mwimyaka. 19
Nasabaga Ikigo Cyagisirikare Ko Nange Ni Fuza Kuba Nanja MUngabo Zigihugu Nange amashuri3 Ndumva Nange Mbaye Umusirikare Byanezeza Kandi Urwanda Narugiri Akamaro