Menya amateka ya Mozambique ivuye mu matora ya Perezida

Nyuma y’uko uwari umukuru w’igihugu cya Mozambique Filipe Jacinto Nyusi yongeye gutsinda amatora yo kuyobora iki gihugu, reeka tubagezeho amateko ya Mozambique.

Iki ni igihugu giherereye mu Majyepfo ashyira iburasirazuba bwa afurika.

Ni igihugu gikikijwe n’inyanja y’Ubuhinde mu Burengerazuba, hari Tanzaniya mugihe mu Majyaruguru hari igihugu cya Malawi na Zambia mu Majyaruguru y’Iburengerazuba Zimbabwe, Swaziland na Afrika yepfo mu Majyepfo y’Iburengerazuba.

Iki gihuigu kitandukanyije n’ibirwa bya Comore, ibya Mayyotte ndetse n’ikirwa cya Madagascar ku muyoboro wa Mozambique mu Burasirazuba.

Umurwa mukuru w’iki gihugu, ni Maputo ukaba ari nawo mujyi munini muri iki gihugu wahoze witwa Lorenso marques, kuva mu mwaka1876 kugeza muw’1976 ni ukuvuga imyaka ijana.

Iki gihugu gifite ubuso bwose bungana na km2 801,590 n’abaturage bose bangana na miliyoni 30,649,449 kikayoborwa na Perezida Filipe Jacinto Nyusi.

Hagati y’ikinyejana cya mbere n’icya gatanu nyuma ya Yezu, abavuga ururimi rwa Bantu nibwo bimukiye muri iki gihugu, akaba ari nabo bagituye ubu cyane cyane mu Majyaruguru no Muburengerazuba.

Hagati y’ikinyejana cya 7 n’icya 11, nibwo abaswahili batanagiye kwinjira muri iki gihugu ibyatumye umuco wabo, igiswahili nk’ururimi bigenda byaguka muri Mozambique.

Nyuma y’urugeendo rwa Vasco de Gama mu mwaka wa 1498 avuye muri Polutugali aje kureba inyanja y’Abahinde, byatumye abanya Pourtugali batangira kuza gukoroniza Mozamique mu mwaka wa 1505.

Nyuma y’ibinyejana 4 abanyeporutigali bayoboye iki gihugu, nibwo cyabonye ubwigenge mu mwaka 1975 baza kwitwa abaturage ba Repubulika ya Mozambique.
Mozambique ikize cyane ku mutungo kamere kuko, ubukungu bwayo ahanini bushingiye ku buhinzi ariko n’inganda zirimo kugenda zitera imbere mu gukora ibiribwa, ibinyabutabire, no gutunganya Peteroli ndetse na allumenium.

Ku bijyanye n’indimi zivugwa, muri iki gihugu urwemewe ni igiporutigali, kivugwa cyane n’abaaga 1/2 cy’abaturage bose.

Naho indimi zihuriweho na benshi ni urwitwa Mahuwa, urwitwa Sena ndetse n’igiswahili.

Naho ku bijyanye na amadini iryiganza ni ya amadini gikirisitu akurikirwa na Islam n’amadini gakondo.

Ni mugihe muri Mozambique ikirere cyaho kirangwa n’imvura kuva mukwezi kwa 10, kuburyo ku mwaka ikigero cy’imvura ihagwa kibarirwa kuri milimetero 900 kugeza mu kwezi kwa gatatu.

Naho kuva mu kwezi kwa 4 kugeza mu kwezi kwa 9 hakarangwa izuba ryinshi cyane.
Igipimo cy’ubushyuhe kikaba kiri hagati ya degree celicius `13 na 24 muckwezi kwa 7 ndetse na 22 kugeza 31 mu kwezi kwa 2.

Mu gutegura ibi twifashishije imbuga nka wikipedia.org, worldometers.info, hometogo.com, agoda.com n’izindi zitandukanye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo