Menya ’The Golden Triangle’, agace kabitse amabanga akomeye y’ibiyobyabwenge

Muri iyi minsi ibihugu byose bihanganye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ari nayo mpamvu Leta zose zagiye zifata ingamba zitandukanye mu kubirwanya.

Mu bumenyi bw’isi bw’uyu munsi twifashishije imbuga nka Wikipedia.org, Worldometrs.info, reka tubatembereze agace kitwa ’Golden Triangle’ gahingwamo ibiyobyabwenge byinshi ku isi.

’The Golden Triangle’ cyangwa mpande eshatu ya Zahabu mu Kinyarwanda, ubu ni ubutaka buherereye mu gace gahuriraho umupaka wa Tailand, Laos na Myanimar unyuze ku ruzi rwa Ruak na Mekong, mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya.

Aka gace kahawe irizina rya Golden Triangle na CIA ari cyo kigo cy’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gafite ubuso bwa kilometero kare 950.

Aka gace ka Golden Triangle kimwe na Afghanistastan n’ibindi bihugu bibana nayo muri Golden Crescent, umuryango uhuriyemo ibihugu bitatu byo mu Majyepfo ya Aziya ari byo Afghanistani, Pakistan ndetse na Iran, ni hamwe mu hazwiho guhinga no gukora igihingwa cya Opium kivamo ikiyobyabwenge cya Heroine kurusha ahandi kuri iyi si ya Rurema.

Aka gace gatuwe n’abaturage basaga 387,711 kuva mu mwaka wa 1976, aho K hun Sa, yari we umeze nkaho ayobora aka gace kuko ni we wafatwaga nk’umwami w’ibiyobyabwenge byose bihingwa muri aka gace, waje kwitaba Imana ku itariki ya 25 Ukwakira 2007, kugeza n’ubu ntawe uratangazwa wamusimbuye. Ariko muri aka gace, hari imitwe y’inyeshyamba ikora ibi biyobyabwenge.

Ikindi ushobora kumenya kuri aka gace, ni uko atari ibiyobyabwenge gusa bihakorerwa ahubwo ni uko ari nayo marembo makuru anyuzwaho abantu bagiye gucuruzwa ibizwi nka ’Human Trafficking (icuruzwa ry’abantu).

Ubukungu bw’aka gace ahanini bushingiye ku bikorwa bitemewe n’amategeko ibizwi nka ’Magendu’, nko mu mwaka wa 1992 aka gace kinjije miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika avuye mu biyobyabwenge.

Gusa mu mwaka wa2007 nibwo Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ingano y’umurima uhinzweho Heroine wiyongereye ho 29%, ari nako ingano y’amfaranga yazamutse kukigero kingana gutyo.

Kuri ubu, umusaruro mbumbe w’aka gace ku mwaka ushobora kugera kuri tiriyoni ibihumbi 20 by’Amadorali ya Amerika.

Ku bijyanye n’imyemerere muri aka gace, ntaho bitaniye no muri Mynimar kuko naho idini rihiganjije cyane ni irya Buddhism rifite abayoboke bangana na 87.9% by’abaturage bose.

Abakirisitu bo ni 6.2%, naho Abayisilamu bo ni 4.3%, Abanimiste ni 0.8%, Abahinduismbo ni 0.5%, ayandi asigaye ni 0.2%, mu gihe abatagira idini na rimwe babarizwamo ari 0.1% by’abaturage bose .


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo