Kuguma mu rugo ni ukuguma mu kaga ku bagore b’i Burayi

Amabendera yururukijwe agezwa hagati, hanatangazwa iminsi itatu y’icyunamo mu gace ka Almassora muri Espagne kubera urupfu rwa Carina.

Iyo biba mu bihe bisanzwe, abahatuye bari guhurira mu kiriyo cy’uyu muturanyi wabo w’imyaka 35. Ariko ubu bagomba kuguma mu ngo zabo kubera coronavirus iri ’kuvuza ubuhuha’.

Bavugije inzogera nini ndetse humvikana indirimbo z’agahinda za Mozart, icyo abantu bakoze ni ukujya mu madirishya y’inzu zabo no ku mabaraza kureba hanze.

Ni nyuma yo kumenya inkuru y’urupfu rwa Carina wiciwe mu rugo imbere y’abana be. Umugabo we José yijyanye ku bashinzwe umutekano muri uyu mujyi avuga ibyo yakoze.

Guhagarika ubuzima busanzwe byongereye ibyago ku bagore ubu bagomba kugumana mu rugo n’abantu bari basanzwe babahohotera.

No guhamagara ubufasha ntibihabwa agaciro nka mbere, ubu hari ikindi kihutirwa.

Muri uyu mwaka, Carina ni umugore wa 17 wishwe n’umugabo babana cyangwa uwahoze ari umugabo we. Niwe wa mbere wari wishwe muri ibi bihe bidasanzwe muri Espagne.

Guhohoterwa mu nzu mu gihe hanze Virus ivuza ubuhuha

Hagiye gushira ukwezi ubuzima busanzwe mu bihugu byinshi mu Burayi buhagaritswe, haracyari kare kubarura ingaruka zabyo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri gukorerwa mu ngo.

Gusa inzobere muri ibi zibona ko hari akaga gakomeye abagore bamwe barimo ko gutinya abagabo babahohotera ubu bagomba guhorana mu nzu, no gutinya virusi iri hanze y’inzu.

Kika Fumero umugore wo muri Espagne wo mu kigo Institute for Equality, ukurikirana iby’iri hohoterwa avuga ko guhera tariki 14 z’ukwezi kwa gatatu impungenge zari zitangiye.

Ati "Kuva icyo gihe nari mbizi ko ibyiza biri gukorwa ngo bahagarike Covid-19 ari akaga ku bagore bamwe n’abana babo bahora bahohoterwa mu ngo zabo".


Amabendera yamanuwe agezwa hagati mu gace ka Almassora muri Espagne kubera urupfu rwa Carina

Yabwiye BBC ko yabonye kwiyongera cyane kw’ihohoterwa kubagore mu bihe abantu basabwa kuguma mu ngo zabo mu gihe cyashize, mu gihe cy’imyuzure cyangwa ibiruhuko.

Kimwe na Espagne, u Butaliyani nabwo iki cyago ku bagore kiri kuboneka.

Lorena Quaranta w’imyaka 27, yari hafi kubona impamyabumenyi nka muganga, apfa tariki 30 z’ukwezi gushize. Ariko ntiyishwe na Covid-19. Umukunzi we Antonio yabwiye polisi ko yamwishe.

Ubwo isanduku irimo umurambo we yari igaruwe aho akomoka mu mujyi wa Favara muri Sicily, abantu bagiye mu madirishya no ku mabaraza bamanika udutambaro tw’umweru mu gahinda.

Utegeka uyu mujyi yavuze ko bisobanuye "Ubusugi bw’umutima we, n’ibara ry’impuzankano yari inzozi ze kuzahora yambaye".

’Mask’ ikiza ubuzima

U Bufaransa bwari bwatangaje kugabanuka kw’ihohoterwa nk’iri kubera umurongo wa telephone polisi yashyizeho.

Ariko mu cyumweru kimwe Polisi yatangaje ko ihohotera mu ngo ryongeye kuzamukaho kimwe cya gatatu mu gihugu.

Muri Espagne, serivisi z’abagore bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubu ziri mu zikora cyane muri ibi bihe kandi guverinoma yazihaye ibya ngombwa bishoboka.

Institute for Equality yatangije ubukangurambaga yise "Mascarilla-19" (Mask-19), ivuga ko guhunga ihohoterwa ari impamvu yatuma umuntu yemererwa kuva mu rugo muri ibi bihe.

Inzu zigurisha imiti (farumasi) ni hamwe mu hantu abantu bemerewe gusohoka bakajya.

Kika Fumero wagize iki gitekerezo ati "Igihe umugore akorewe ihohoterwa mu rugo, ashobora kujya kuri farumasi imwegereye agasaba Mask-19, mask izamukiriza ubuzima".

Farumasi ifata izina, aho uwo mugore aba na Telephone ye ikabwira inzego z’ubutabazi bw’ibanze. Icyo gihe ashobora kujya mu rugo cyangwa gutegereza polisi cyangwa abandi bakozi babishinzwe.

Umugore w’imyaka 78 uherutse kwicwa n’umugabo we ahitwa Gran Canaria, ni uwa kabiri wari wiciwe mu rugo rwe muri iki gihe cya ’lockdown’ muri Espagne.

Mask-19 ubu irakoreshwa hose muri Espagne, mu Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Norvège na Argentine.

Ibihe bidasanzwe akaga ku bagore

Virginia Gil, ufite ikigo Aspacia foundation i Madrid, avuga ko afite impungenge ko abagore bavuga ihohoterwa bakorewe muri ibi bihe ari ’nk’igitonyanga mu nyanja’.

Atekereza ko bahura n’imbogamizi nyinshi: gufatwa n’abo babahohotera, guterwa ubwoba no kwandura coronavirus iri hanze, kutamenya neza serivisi iri bubafashe muri ibi bihe...

Madamu Virginia avuga ko n’abakora ihohoterwa polisi idapfa kubafata kuko muri iki gihe gufungwa atari ikintu Polisi yihutira gukora.

Mu bindi bihugu naho ntabwo byoroshye

Mu Burusiya, Mariya yaheze mu cyeragati yibaza niba ava iwe cyangwa ahaguma, muri ibi bihe. Atuye muri 113Km uvuye i Moscow.

Mariya, siryo zina rye nyaryo, ntabwo umugabo we yari yarigeze amukubita mbere. Ariko tariki 26/03 umugabo we yagize umujinya ukomeye wamaze amaha 18.

Ati "Yabanje kudutuka mu magambo. Nyuma atangira kumenagura ibintu byose abidutera njyewe n’abana. Yashwanyaguje ibintu byose kuva ku isahani kugera kuri frigo. Abana bagize ubwoba bwinshi".

Mariya yabwiye BBC ishami ry’Ikirusiya ko icyasembuye uwo mujinya w’umuranduranzuzi ari itangazo rya Perezida Vladimir Putin ry’uko akazi gahagaritswe icyumweru, bikamutera igihombo.

Ubwo uyu mugabo yasohotse agiye kugura inzora, Mariya yahise ahamagara polisi.

Bamubwira ko umugabo badashobora kumuvana muri iyo nzu kuko ari iye. Ko ari we ugomba gushaka aho ahungira n’abana.

Ubufasha busaba ahantu ho gucumbikirwa byihutirwa bwikubye kabiri kuva leta ya Denmark yasaba abantu bose kuguma mu ngo zabo.

Ibi byatumye leta isaba amashuri amwe gufungurira ibyumba byayo abagore baje gusaba ubuhungiro.

Mu Bubiligi, Jean-Louis Simoens ukora muri serivisi zo kwitaba abashaka ubufasha, avuga ko abahamagara kubera ihohoterwa rikorerwa mu ngo bikubye gatatu.

Ati "Hari umugore wahamagaye ambwira ko afite iminota 15 gusa yo kumbwira, mu gihe umugabo we agiye hanze kugura isegereti"

Yari afite ubwoba bwinshi, twagomba kuvugana vuba vuba.Yari yamukubise bikomeye cyane, yari yangije isura ye ku buryo atashoboraga gufungura amaso neza".


Aho Lorena Quaranta akomoka bamuhaye icyubahiro gikomeye

Uyu mugore yamubwiye ko kuguma mu rugo byatumye umugabo we arushaho kugira ubukana.

Bwana Jean Louis yamufashije kumenya aho ari bwerekeze umugabo niyongera gusohoka gato. Gusa ntabwo azi niba yarabashije kubigeraho.

Impamvu kuguma mu rugo ’atari byiza’

Coronavirus mu buryo bumwe ni imbogamizi ituma benshi ubu nta bufasha babona nk’uko bivugwa na Marceline Naudi, ukuriye itsinda ry’impuguke mu kurwanya ihohoterwa mu Burayi.

Hamwe na hamwe, abagore bakorewe ihohoterwa birinda no kujya kwa muganga kwivuza kubera gutinya kuhandurira, ariko n’aho kujya kwivuriza ubu ni hacyeya.

Marceline ati "Ibigo byakiraga abahohotewe mu ngo hamwe byarafunze kuko bitizeye uko byarwanya ikwirakwira rya Coronavirus".

Anavuga ko kuba benshi ubu baratakaje akazi, abagore bamwe ubu bagomba kwisunga abagabo babahohotera kuko byabagora kubaho bonyine.

Mu gihe iki cyorezo kimaze kwica abantu ibihumbi n’ibihumbi mu Burayi, ubutumwa bwo gusaba abantu kuguma mu rugo ni ububabwira ko ari ugukiza ubuzima bwabo.

Gusa ntabwo ubu butumwa buha gutuza abagore bameze nk’abafungiwe mu rugo n’ababakorera ihohotera, gusa bagasanga nta kundi guhitamo bafite imbere y’iki cyorezo.


Mu baherutse kwicwa mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo Lorena Quaranta wari ugiye kuba umuganga

Abanyamakuru bati “Amb Olivier Nduhungirehe noneho arahungira he”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo