Ibyaranze itariki ya 19 Ukuboza mu mateka y’Isi

Kugirango umwaka wa 2018 urangire, harabura iminsi 12 gusa. Hari byinshi mu mateka y’isi byaranze uyu munisi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki ya 19 Ukuboza mu mateka y’isi:

Mu 1932: Radiyo y’Abongereza (BBC: British Broadcasting Corporation) yatangiye gutanga serivisi ku ruhando mpuzamahanga International Services).

Mu 1946: Hatangiye intambara ya Indochina.

Mu 1961: Igihugu cy’u Buhinde (India) cyongereye Raman na Diu ku buso kigenzura kibukuye ku gice cyitwa Indochina.

Mu 1963: Igihugu cya Zanzibar cyabonye ubwigenge (Independance) kigobotoye ubukoroni bw’igihugu cy’u Bwongereza (England/Grande Bretagne). Icyo gihe cyayoborwaga na Sultan Jamshid Bin Abdullah.

Mu 1972: Umunsi nk’uyu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasojwe Apollo, ikaba ari Porogaramu yo kohereza ibyogajuru ku kwezi. Nibwo Apollo 17 yari igizwe na Eugene, Cernan, Evans na Harrisson Sachmitt yagarutse ku isi ikubutse ku kwezi igarutse ku isi.

Mu 1973: Kuri iyi tariki, ukwezi kumwe nibwo hibwe igikombe cy’ukuri cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Icyo gikombe cyitwaga ‘The Jules Rimet Trophy’ cyibiwe ku Biro bya FIFA, cyari mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brasil.

Mu 1998: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), habaye icyo bise Lewinsky Scandal aho umukuru w’intumwa za Rubanda (The United States House of Representatives) yoherereje Senat inyandiko 1 na 3 zisaba guhagarika Bill Clinton ku butegetsi.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.Com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo