Ibaruwa Umwami Musinga yandikiye umukobwa we mbere yuko atanga

Muzi neza ko Abamisiyoneri (Les Missionnaires) baje ku bwami bwa Musinga ariko yanga kubakira, maze bitera uwango rukomeye hagati ye n’abazungu.

Mu buzima bwa Cyami bwa Musinga ntiyigeze yumva neza abazungu kuko mbere yuko atanga (gupfa k’umwami) yanditse ibaruwa ikakaye.

Muri iyo baruwa Musinga yandikiye umukobwa we amwihanangiriza ko nta mwana wemerewe kuba umukirisitu ko n’uzabigerageza azafata umuvumo umuturukaho.

Iyo baruwa yari iyo kuvuma umwana wese uzahirahira arenga ku cyo yavuze akaba umukirisitu kuko nta na rimwe yigeze akunda Abapadiri b’abera mu buzima bwe.

Nyamara ntibyatinze, mu w’1931 amaze gutanga yasimbuwe n’umuhungu we Mutara Rudahigwa arima maze aranabatizwa bityo aba avuguruje ibyo ise yasize avuze.

Nyuma yuko amaze kubatizwa, ku mazina ye Mutara III Rudahigwa hiyongereyeho Charles Leon Pierre maze anatura u Rwanda Kirisitu umwami.

Ibi byabereye i Nyanza, niho yaturiye u Rwanda Kristu Umwami.

Gusa nubwo umwami Mutara Rudahigwa atumviye ise nyamara mu Banyarwanda bamwe na bamwe uwashaka kutamwumva yakoreshaga sisitemu bita "Irivuze Umwami".

Irivuze umwami rero ntawe urivuguruza uryumva gutyo kandi bigashyirwa mu bikorwa uko byavuzwe.

PNG - 675.1 kb
Umwami Musinga ntiyavugaga rumwe n’abazungu (n’ubukoloni bwabo)

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo