Byinshi wamenya ku munsi w’intwari u Rwanda rwizihiza buri mwaka

Ubutwari ni indangagaciro yaranze abanyarwanda kuva kera kugera n’ubu. Buri munyarwanda yagakwiye kurangwa n’indangagaciro y’ubutwari kuko niyo yatumye abakurambere bacu bageza u Rwanda aho ruri ubu. Ibikorwa byabo by’ubutwari byabaranze ababakomokaho niho babuvoma bakaba bagejeje u Rwanda ahagaragara.

Umunsi w’Intwari mu Rwanda watangiye kwizihizwa kuva tariki ya 1 Gashyantare 1999, akaba ari umunsi wizihizwa kuri iyo tariki buri mwaka hibukwa intwari z’indashyikirwa zagize icyo zikora kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho ruri ubu.

Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidari, Impeta by’ishimwe (CHENO) rwashyize intwari mu byiciri bitatu aribyo: Imena, Imanzi ndetse n’Ingenzi akaba aribyo byiciri by’intwari.

Uru rwego kandi rusobanura intwari nk’umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugera bivuyemo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye ntagamburuzwe n’amananiza.

Aha twatanga urugero nk’Intwari Fred Gisa Rwigema wafashe ingamba zo gufatanya n’abandi bakaza kubohora u Rwanda nyuma yo kwirukanwa mu gihugu kavukire cyabo cy’u Rwanda bavutswa ibyiza byacyo.

Ibi byatumye bishyira hamwe aho babaga mu buhungiro biga ku kibazo cy’ubuhungiro bari bamazemo imyaka isaga mirongo itatu. Ibyo byamuhaye imbaraga zo gutera bene wabo ingabo mu bitugu birangira bafashe umwanzuro wo kuza kubohora abanyarwanda bari baboshywe n’ingoyi zitandukanye.

Byarangiye babigezeho baza kubohora u Rwanda nubwo bitamuhiriye kuko yahise araswa urugamba rugitangira gusa yasigiye igitekerezo abo yari asize inyuma cyo gukotana kugeza intego igezweho.

Yabaye rero intwari kuko ntiyagamburujwe n’amananiza ahubwo yaremeye anatanga ubuzima bwe, amenera amaraso ye igihugu cye cyamubyaye. Yaranzwe no kwihangana birya biranga intwari kugeza inesheje. Nta bugwari bwigeze bumuranga kuko iyo bumuranga yari kwigumira mu Bugande dore ko yari afite n’akazi keza kandi gakomeye mu Gisirikare cya Uganda.

PNG - 646 kb
Uyu ni Dr Pierre Habumuremyi ushinzwe urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, Imidari, n’impeta by’ishimwe

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo