Amabaruwa y’urukundo ya Tupac n’ikamba rya Notorious B.I.G. biri kugurishwa akayabo

Aho uri hose niba wikundira injyana ya ’Hip-hop’ kandi ufite ibihumbi byawe by’amadorari bigutwika mu mufuka, iyi yaba ari imari yawe.

Bimwe mu bikoresho by’ibyamamare muri iyo muzika ubu bigiye muri cyamunara - ikamba ryambawe na Notorious B.I.G. mu mafoto yafotowe bwa nyuma.

Ifoto ye yatumye yitwa "Umwami wa New York" yaramamaye cyane ku myambaro, ku binyamakuru n’ahandi henshi.

Iryo kamba, n’ibindi bintu birimo amabaruwa y’urukundo ya Tupac Shakur afite imyaka 16, ubu riri kugurishwa muri cyamunara ya Sotheby mu kwishimira akamaro ka hip-hop.

Amwe mu mafaranga azava muri ibi bintu 120 biri muri cyamunara azashyirwa mu mishinga yo gufasha rubanda mu mujyi wa New York.

Ikamba ryambawe na Biggie rikanashyirwaho umukono


Agaciro riri guhabwa: $200,000-$300,000 (ni hagati ya miliyoni zisaga 200 na 300 y’u Rwanda)

Biggie yambaye iri kamba iminsi itatu gusa mbere y’uko araswa agapfa tariki 09/03/1997.

Uyu muraperi (rapper) kandi unafata amafoto witwa Barron Claiborne yashyize umukono kuri iri kamba icyo gihe, ndetse aribika mu butunzi bwe kuva ubwo.

Agira ati: "Nishimiye cyane guha rubanda iki kintu cyamamaye cyane muri hip-hop.

"Iriya foto yahinduye Biggie nk’umutagatifu uzwi cyane, kandi atari nk’umwami wa New York gusa ahubwo n’umwami wa hip-hop kandi nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose."

Sotheby yizeye ko iri kamba ryonyine rizagurwa hagati ya $200,000 na $300,000 ni hagati ya miliyoni zisaga 200 na 300 y’u Rwanda.

Iri kamba ubu rirakunzwe cyane, nubwo Diddy, ukuriye inzu ya muzika Biggie yakoreragamo ndetse bari kumwe ubwo yaraswaga, bivugwa ko we yabonaga nta gaciro rifite.

Amabaruwa y’urukundo ya Tupac Shakur


Izi ni zimwe mu nyandiko zigize amabaruwa y’urukundo yasinyweho na Tupac akoherereza Kathy Loy

Hari n’amabaruwa 22 y’urukundo yasinyweho na Tupac Shakur agifite imyaka 16 - yoherereje Kathy Loy mu gihe bakundanaga ku ishuri ry’ubuhanzi rya Baltimore mu myaka ya 1980.

Tupac yohereje izi baruwa mu mezi abiri yakundanye n’uwo mukobwa, akazisinyaho agira ati "urukundo, Tupac", "iteka ryose, Tupac", "n’igishyika, Tupac", "uwawe iteka, Tupac" na "N’umutima wanjye wose, Tupac".

Izi nyandiko zirimo guhura kwabo kwa mbere no gutandukana kwabo, n’ibaruwa yo kwicuza urwo rukundo yohereje hashize umwaka.

Zirabarirwa agaciro kari hagati ya $60,000 na $80,000 (ni hafi hagati ya miliyoni 60 na 80 y’u Rwanda).


Kuri iyi foto Tupac ari munsi ya Jada Pinkett-Smith - witwaga Jada Pinkett - biri mu gitabo cya Kathy Loy. Tupac na Jada bari inshuti z’akadasohoka, nyuma baje no gukundanaho bamaze kuba bakuru


Ibaruwa y’urukundo ya Tupac

Aya mabaruwa ya Tupac kandi yerekana ubucuti bukomeye bari hagati ye na Jada Pinkett nk’abanyeshuri - mu ibaruwa imwe agira ati: "Jada yambwiye ko abona uburyo nkukunda."

Avugamo kandi ubuzima bw’iwabo mu rugo, uko nyina yavaga kukazi bwije bikaba ngombwa ko Tupac amufasha kwita kuri babyara be.

Tupac yageze aho aba umuraperi w’ibihe byose, ariko aya mabaruwa ye 16 agaragaraza ko hari igihe yari agiye kubihagarika.

Hari aho yanditse ati "Uwari ’manager’ yaraje ambwira ko ashaka ko ntahagarika ’rap’ ariko ntekereza ko ngiye kuyihagarika kuko bingoye kwakira uko ntari gukundwa, kandi nta gihe mfite..."

Tupac yaje kwicwa mu bushyamirane no kurasana kwabaye i Las Vegas mu kwezi kwa cyenda 1996, yari afite imyaka 25 gusa.

Iyi cyamunara izaba imbonankubone tariki 15 z’ukwezi gutaha kwa cyenda i New York.

Abaturage basenyewe ahazwi nka ’Bannyahe’ mu gisa nk’imyigaragambyo bariye karungu bajya gukambika amahema mu matongo yabo kuko ngo ubuyobozi bukomeje kubasiragiza butabakodeshereza amazu nkuko babisezeranye mu gihe batarahabwa ingurane ikwiriye y’imitungo yabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo