Ahantu Che Guevara yavukiye hari kugurishwa

Ahantu "Che" Guevara impirimbanyi y’impinduramatwara yamamaye ku isi mu kinyejana gishize cya 20 yavukiye hari kugurishwa, ni mu mujyi wa Rosario muri Argentine.

Nyiraho ubu, witwa Francisco Farruggia, avuga ko aha hantu hari inzu ya ’apartment’ iri ku buso bwa metero kare 240 yahaguze mu 2002.

Avuga ko yashakaga kuzahubaka inzu ndangamurage, ariko atigeze abigeraho.

Uyu mugabo ntabwo yigeze avuga igiciro yifuza kuri aha hantu.

Uko imyaka yagiye ishira inzu ihubatse yakomeje kugenda isurwa n’abantu benshi, barimo n’abazwi.

Mu bahasuye harimo José Pepe Mujica wahoze ari Perezida wa Uruguay hamwe n’abana ba Fidel Castro wahoze ari Perezida wa Cuba.

Mu baheruka kuhagera kandi harimo Alberto Granados, wagendanye mu bihugu bya Amerika y’Epfo na Che Guevara kuri moto ubwo yari akiri umusore w’umuganga mu myaka ya 1950.

Ernesto Guevara bitaga Che, yavukiye mu muryango uciriritse mu 1928, yaje kuba impirimbanyi y’impinduramatwara kubera ubukene n’ibibazo byari muri Amerika y’Epfo.

Mu 1953-59, yagize uruhare rukomeye mu mpinduramatwara yavanyeho Fulgencio Batista wari Perezida wa Cuba.

Che yashatse ko iyo mpinduramatwara igera n’ahandi muri Amerika y’Epfo ndetse agera no muri Afurika aho yaciye muri Tanzania mu mugambi atagezeho w’impinduramatwara muri Congo.


Impinduramatwara yifuzaga yashatse no kuyigeza muri Afurika ahereye muri Congo ntibyamushobokera

Hamwe n’ubufasha bw’ingabo za Amerika zari zishyigikiye ubutegetsi muri Bolivia, ingabo z’iki gihugu zafashe Che Guevara n’abarwanyi yari asigaranye.

Yishwe tariki 09/10/1967 mu gace kitwa La Higuera umubiri we ushyingurwa ahantu hagizwe ibanga.

Mu 1997 haramenyekanye, ibisigazwa by’umubiri we biratabururwa bijyanwa muri Cuba aho yashyinguwe mu cyubahiro.

Nk’igihe yari akiriho no kugeza ubu impinduramatwara ye iracyafatwa ugutandukanye.

Abakunzi be bamubona nk’urugero rwo kwitanga kurenze aharanira impinduka naho abamunenga bakamufata nk’uwaharaniraga ibyo ashaka mu rugomo n’ubugome.


Che Guevara yavukiye ahubatse iyi nzu yo myaka myinshi ishize

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo