Abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda basabwe kurandura ikibazo cy’imirire mibi

Abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda, basoje igikorwa cyo kumenyereza abanyeshuri bashya baje kwiga mu mwaka wa mbere, igikorwa kitwa "Kwakira intore mu zindi".banahiga imihigo ’ibyo bazesa.

Niho umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatorika y’u Rwanda Msgr Jean Marie Vianney Gahizi yahereye abasaba ko bakwiye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwira.

JPEG - 347.5 kb
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatorika y’u Rwanda Msgr Jean Marie Vianney Gahizi

Yagize ati:"Murabona ko muri iyi minsi dufite cy’igwingira! ndabasaba kurirwanya kuko ngirango munaziko aha dufite ishami rijyanye n’imirire? Nk’uko intego yacu ibivuga ko tugomba guhindura aho dukorera, mukoreheshe ubwo bumenyi mutange umusanzu mu guhashya icyo kibzo cy’igwingira n’imirire mibi.

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko ubumenyi bahererwa muri iyi Kaminuza, buzabafasha gishyira mu bikorwa ibyo basabwe n’umuyobozi wa Kaminuza.

Umwe witwa Cyezayire Ange wiga mu mwaka wa kabiri ibijyanye no gukora muri laboratwari, yagize ati:" twe uburyo tuzakoresha ni ukubanza tukigisha abaturage ko, badakwiye kwishimira kugurisha ibyo beza n’ibyo borora kandi i muhira hari abana bakeneye nk’amagi, imbuto se, n’ibindi...."

Akomeza avuga ko hari ababa bafite n’amafunguro ariko batazi kuyategura. Ati:" Tuzabavugisha uko bategura indryo yuzuye.

Niyigena Silas we yiga mu mwaka wa mbere w’ubuzima rusange yavuze ko batagomba gutezuka ku ntego, biga bagamije kuzagirira igihugu akamaro, akandi ko batabigeraho baragwiye.

Ati:"burya rero ahantu kaminuza yageze, ni nk’urumuri. niyo mpamvu imirire mibi tugomba kuyirwanya kuko tubyiga"

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yatangiye mu mwaka wari 2010, kuri ubu ikaba yigamo abanyeshuri basaga 1 500 bigira muri campus Alex Kagame iri i Save mu karere ka Gisagara ndetse na campus iri ku itaba mu karere ka huye; mu mashami yayo atandukanye arimo: iyobokamana, ubuzima rusange n’imirire, ibaruramari n’ubucuruzi, uburezi, ivugurura “mibereho”, ikoranabuhanga no gukora muri laboratoire.

Kuri iyi nshuro, abanyeshuri bashya bakiriwe bakaba bagera kuri 300 ariko ngo igikorwa cyo kwakira abandi kiracyakomeje aho kwiyandiksha umuntu agera ku mashami yayo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo