Intwari ikomeye ya Cuba Ernesto Che Guevara yibutswe n’imbaga

Mu gihugu cya Cuba abantu babarirwa mu bihumbi bibutse Ernesto Che Guevara ufatwa nk’intwari y’amateka nyuma y’imyaka 50 ishize afashwe akicwa.

Mu gihugu cya Cuba Ernesto Che Guevara afatwa nk’intwari ikomeye cyane
Imihango yo kumwibuka yabereye mu mujyi wa Santa Clara aho uyu mugabo yayoboreye inyeshyamba yagejeje ku ntsinzi mu ntambara kamara muri revolisiyo yo muri Cuba. Che Guevara yagenderaga ku mpinduramatwara ya kisosiyalisiti.

Abantu babarirwa mu bihumbi bateraniye ku kibumbano cy’ishusho ye n’ahantu ho kumwibuka yubakiwe. Iyo mihango ikaba yaranyuze kuri televiziyo y’igihugu.

Mu bari bayitabiriye hari harimo abana b’abanyeshuri na perezida Raul Castro wari inshuti ye. Perezida Castro yashyize ururabyo rw’iroza ku mva ye.
Che Guevara yafashwe n’abasirikare muri Bolivia ku itariki ya 08/10 1967 maze yicwa ku munsi wakurikiyeho. Umurambo we wajyanywe muri Cuba muri 1997. Gusa Ernesto Che Guevara ntabwo avugwaho rumwe na bose.
Abamukunda bamufata nk’urugero rw’umuntu witangira yivuye inyuma icyo yiyemeje kugeraho. Hari abandi ariko bamufata nk’umuntu wari ufite ubugome bwinshi. Gusa ibi byose ntibibuza ko mu gihugu cya Cuba Che Guevara afatwa nk’intwari ikomeye

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo