Zimbabwe yemeye kwishyura abazungu bambuwe ubutaka

Leta ya Zimbabwe yemeye kuriha miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika y’indishyi ku bahinzi b’abazungu bari bafite ubutaka bakaza kubwamburwa na leta yari ikuriwe na Robert Mugabe.

Izatanga impapuro mpeshwa-mwenda (bonds) z’igihe kirekire ndetse yitabaze abaterankunga kuko ubu yo nta mafaranga ifite yo guhita iriha abo bahinzi.

Amashyirahamwe y’abo bahinzi b’abazungu yemeye ubwo buryo leta igiye kubarihamo indishyi ijyanye n’ibikorwa-remezo bari bafite mu masambu, atari indishyi ku butaka bwo ubwabwo.

Leta y’uwahoze ari Perezida Robert Mugabe yirukanye abahinzi b’abazungu bagera ku 4,500 ibakura mu masambu yabo.

Ubwo butaka leta ya Bwana Mugabe yahise ibusaranganya imiryango y’abaturage b’abirabura irenga 300,000.


Ubutegetsi bw’uwari Perezida Robert Mugabe bwambuye amasambu abahinzi b’abazungu babarirwa mu bihumbi buyagabagabanya abirabura

Gitifu arashinjwa guhohotera umuturage amuziza ubutaka bwe, uwo Polisi yishe imurashe, Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’umwaka, CSP Zuba wemereye umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba gusurwa yakatiwe gukomeza gufungwa n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo