Zimbabwe: Gushyingura Robert Mugabe bizaba mu muhezo

Umuryango wa Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe, wisubiyeho ku cyemezo wari warafashe cy’uko agomba kuzashyingurwa mu rugo rwe ku ivuko, wemera ko yaruhukira mu irimbi ry’Intwari nkuko leta yabyifuzaga gusa ngo kumushyingura bikazaba mu muhezo.

Aganira na BBC, Mwishywa wa Mugabe yavuze ko nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi ry’Intwari za Zimbabwe riri mu Mujyi rwagati i Harare, gusa ko nta bantu bazawitabira ahubwo bizaba mu muhezo hari abo mu muryango gusa.

Umuvugizi w’Umuryango wa Robert Mugabe, Leo Mugabe, yavuze ko gushyingura bitazaba ku Cyumweru nkuko byari byitezwe.

Kuri uwo munsi hazabaho umuhango uzitabirwa n’abantu bose wo kumusezeraho ariko ko atazahita ashyingurwa.

Nyuma y’icyo gikorwa, umurambo we uzasubizwa ku ivuko rye ahitwa Kutama aho abakuru mu muryango bazemererwa kumukoreraho imihango Gakondo.

Undi munsi utaratangazwa ariko bishoboka ko azaba ari ku Cyumweru, ni bwo Mugabe witabye Imana mu Cyumweru gishize ku myaka 95 azashyingurwa mu Irimbi ry’Intwari mu muhango uzakorwa mu muhezo.


Ubwo umurambo wa Mugabe wagezwaga ku kibuga cy’indege i Harare uvanywe muri Singapore


Umurambo w’umukambwe Mugabe wakiriwe n’abasirikare bakuru

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo