Zimbabwe: Amashanyarazi arajya agonda umugabo asibe undi

Nyuma yuko urwego rushinzwe amashanyarazi mu gihugu cya Zimbabwe rwongereye igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 320 %, ubu arajya agonda umugabo asibe undi.

Ni icyemezo cyarakaje benshi ariko ubutegetsi bukavuga ko cyafashwe mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amashanyarazi atangwa ndetse no kongerera ubushobozi ibikoresho ngo bagabanye ibura rya hato na hato ry’umuriro.

Igihugu cya Zimbabwe kimaze igihe mu bibazo by’ubukungu guhera mu 2017 ubwo uwari Perezida Robert Mugabe yakurwaga ku butegetsi n’igisirikari.

Kongera ibiciro by’amashanyarazi byarakaje benshi mu baturage bamaze igihe bahanganye n’ubwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Guverinoma ivuga ko ibura rya hato na hato ry’umuriro rishobora no kumara amasaha 18 ku munsi, byagiye bigira ingaruka ku nganda n’ibindi bikorwa bya Leta n’abikorera, utibagiwe n’abaturage mu ngo zabo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo