Zari agiye kwambikana impeta n’umukunzi we yabonye bimusabye kwiyiriza ubusa

Zari Hassan wakanyujujieho n’umuhanzi Diamond bakanabyarana abana 2, yatangaje ko ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umusore basigaye bakundana.

Umuherwekazi Zari (The Boss Lady) yafashe icyemezo karundura cyo gutandukana burundu na Diamond Platunmz ku munsi wa ’Saint Valentin’ tariki ya 14 Gashyantare 2018, umwanzuro wavugishije isi yose.

Yabikoze nyuma yo kubona ko akomeje kujujubywa n’uyu muhanzi wari usigaye amuca inyuma. Kuva icyo gihe yakomeje kwita ku bana be batanu n’ibikorwa bye by’ubucuruzi, iby’urukundo aba abishyize ku ruhande.

Ku munsi w’abakundana muri uyu mwaka wa 2019, Zari yongeye kwerekana ko ari mu rukundo n’umusore atatangaje amazina ye. Aherutse kuvuga ko kugira ngo abone uyu mukunzi byamusabye kwiyiriza ubusa amusengera.

Abinyujije kuri Instagram, yavuze ko ari mu myiteguro y’ubukwe, asaba abamukurikira gusubiza amerwe mu isaho kuko buzitabirwa n’abo mu miryango n’inshuti nke.

Yagize ati “Ubukwe bwanjye buzaba bwihariye, amakuru arambuye [muzayamenya] imyiteguro nirangira. Buzitabirwa n’imiryango n’inshuti gusa.”

Zari agiye gukora ubukwe nyuma y’aho Diamond Platnumz baheruka gutandukana, nawe yari yatangaje amatariki y’ubukwe bwe n’umunyakenyakazi Tanasha ariko aza kubwimurira igihe kitazwi. Mbere byari byatangajwe ko buzaba tariki 14 Gashyantare 2019.

PNG - 1.5 Mb
Imyiteguro y’ubukwe irarimbanyije kuri Zari n’umukunzi we mushya yasimbuje Diamond wari waramujujubije
PNG - 382.5 kb
Nubwo zaje kubyara amahari nyuma ariko Zari na Diamond bariye ubuzima biratinda banabyarana abana 2
PNG - 697.4 kb
Diamond nawe n’umukunzi we mushya Tanasha bakabaye barambikanye impeta ariko itariki bari batangaje barayihinduye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo