Zambia ivuga ko ibyo ’Sankara’ yashinje Perezida Edgar Lungu ari ibinyoma

Ibiro bya Perezida wa Zambia byatangaje ko byababajwe no kumva mu binyamakuru ko Perezida Edgar Lungu yavuzwe mu rukiko rwo mu Rwanda ko yahaye ubufasha bw’amafaranga yo gukora ibitero ku Rwanda.

Ku wa mbere w’iki cyumweru mu rukiko rw’i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, Callixte Nsabimana ’Sankara’ atangira kwiregura, yavuze ko Perezida wa Zambia yahaye ubufasha umutwe yari abereye umuvugizi.

Bwana Nsabimana yavuze ko biciye ku bucuti Perezida Edgar Lungu afitanye na Paul Rusesabagina utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, uwo Perezida wa Zambia yahaye umutwe wa FLN $150,000 yo kubafasha mu bitero uyu mutwe wagabye ku Rwanda.

Paul Rusesabagina ntacyo yatangaje ku byavuzwe na Bwana Nsabimana mu rukiko.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru wa Zambia rigira riti "Turifuza guhakana ibi byavuzwe no gushimangira ko ari ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro".

Iri tangazo rivuga ko imibanire y’u Rwanda na Zambia ikomeje kuba myiza.

Mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize wa 2019, ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Nsabimana yavuze ko umutwe wa FLN wahawe ubufasha mu buryo bunyuranye na leta ya Uganda n’iy’u Burundi, ibyo ibi bihugu byahakanye mu bihe byashize.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru Sankara yireguye ku byaha icyenda abyemera uko byakabaye maze abisabira imbabazi. Yabwiye umucamanza ko yaguye mu mutego wo gushukwa n’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bwana Nsabimana azagaruka mu rukiko ku wa 10 Nzeli 2020, akomeza kwiregura ku byaha 17 aregwa, byinshi muri byo avuga ko yemera.


Itangazo ryo mu Biro bya Perezida wa Zambia rivuga ko ibyo Sankara yavuze kuri Perezida Lungu ari ibinyoma


Perezida wa Zambia Edgar Changwa Lungu yagiye asura u Rwanda


Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN ashinjwa ibyaha by’iterabwoba


Callixte Nsabimana ’Majoro Sankara’ yafatiwe mu birwa bya Comores mu mwaka ushize, aha ni mu mwaka ushize ubwo yerekwaga abanyamakurun bwa mbere nyuma yuko atawe muri myombi

Umva byinshi ’Majoro Sankara’ yahishuriye mu rukiko, Urubanza rw’’IBIFI BININI’, abasore b’i Rusizi na Nyamasheke baka abakobwa amafaranga ngo babarongore bashobora kuba bagiye guhura n’uruva gusenya n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo