Zambia: Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru yapfiriye mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Edgard Lungu yatangaje ko Mme Mambilima yapfuye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku Cyumweru mu Bitaro byigenga i Cairo.

Perezida Lungu yavuze ko uyu mubyeyi w’imyaka 69, yari mu ruzinduko rw’akazi kuva tariki 10 Kamena kandi ko yari afite uburwayi.

Gusa ntabwo hatangajwe uburwayi yari afite ndetse bwamuhitanye nk’uko bitangazwa na BBC.

Umukuru w’ubucamanza apfuye mu gihe Zambia ikiri mu cyunamo cyo gupfusha Kenneth Kaunda, Perezida wa mbere w’iki gihugu waharaniye ubwigenge bwacyo.

Mbere yo kugirwa umukuru w’ubucamanza mu 2015, Mambilima yari umukuru wa Komisiyo y’amatora ya Zambia.

Muri uwo mwanya, yakuriye amatora ya Perezida wa Zambia mu 2006, 2011 n’amatora ya 2015.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo