Close MORE NEWS Zambia: Bafite umujinya w’udukingirizo tuva bahawe, Depite ati "Ni Jenoside" UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-01-2021 saa 07:09' whatsapp Facebook Umudepite muri Zambia yagereranyije na ’Jenoside’ gutanga udukingirizo n’uturindantoki bitujuje ubuziranenge mu gihugu. Depite Mwansa Mbulakulima yabwiye BBC ati "Ibyo Minisiteri y’Ubuzima iri gukora ni Jenoside. "Iyo ushyize amazi muri utwo turindantoki n’udukingirizo, birava. Hamaze gupfa abantu bangahe kuva mu kwezi kwa Cyenda kubera uko kutita ku bintu." Uyu mudepite yavugaga impungenge atewe n’ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, hamwe na Coronavirus ikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi no muri iki gihugu itahababariye. Mbulakulima na bagenzi be mu Nteko ku wa Gatatu babwiwe uburyo kompanyi yitwa Honey Bee yo mu gihugu, yabonye isoko rya miliyoni $17 ryo kuzana udukingirizo n’uturindantoki. Ibyo bazanye bakabitanga nyuma basanze bitujuje ubuziranenge. Mbulakulima ati "Utwo turindantoki dukoreshwa n’abantu bari imbere ku rugamba rwo kurwanya Covid kandi twatanzwe mu gihugu hose kandi dufite ikibazo." Ukuriye iyi kompanyi witwa Imran Lunat yashinje umugenzuzi w’imari ya leta kubogama muri raporo ye ivuga ko iyo kompanyi itanafite ahantu ikorera, nk’uko ikinyamakuru cya leta Daily Mail kibivuga. Igenzura kandi ngo ryasanze iyo kompanyi yarahawe amasezerano ari ku Cyumweru, umunsi utari uw’akazi wemewe mu gihugu. Kakulubelwa Mulalelo, ushinzwe ibikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima yabwiye komite y’Abadepite ko atazi umuntu watanze ayo masezerano, ko yagiye gusa gutanziza itangwa ry’ibyo bikoresho. Madamu Mulalelo yavuze ko Minisiteri "yicuza" ibyabaye, mu gihe abategetsi mu kigo gishinzwe imiti n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ibikoresho bemera ko habaye amakosa mu gutanga isoko. Bamwe mu baturage ba Zambia kuri Twitter bagaragaje umujinya batewe no kumenya ibyabaye. Rwiyemezamirimo wabakoresheje yaburiwe irengero abarimo akabakaba miliyoni 10 none babuze aho babariza, n’iyo bagiye kwishyuza Polisi ibamerera nabi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Zambia: Bafite umujinya w’udukingirizo tuva bahawe, Depite ati "Ni Jenoside" UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-01-2021 saa 07:09' whatsapp Facebook Umudepite muri Zambia yagereranyije na ’Jenoside’ gutanga udukingirizo n’uturindantoki bitujuje ubuziranenge mu gihugu. Depite Mwansa Mbulakulima yabwiye BBC ati "Ibyo Minisiteri y’Ubuzima iri gukora ni Jenoside. "Iyo ushyize amazi muri utwo turindantoki n’udukingirizo, birava. Hamaze gupfa abantu bangahe kuva mu kwezi kwa Cyenda kubera uko kutita ku bintu." Uyu mudepite yavugaga impungenge atewe n’ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, hamwe na Coronavirus ikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi no muri iki gihugu itahababariye. Mbulakulima na bagenzi be mu Nteko ku wa Gatatu babwiwe uburyo kompanyi yitwa Honey Bee yo mu gihugu, yabonye isoko rya miliyoni $17 ryo kuzana udukingirizo n’uturindantoki. Ibyo bazanye bakabitanga nyuma basanze bitujuje ubuziranenge. Mbulakulima ati "Utwo turindantoki dukoreshwa n’abantu bari imbere ku rugamba rwo kurwanya Covid kandi twatanzwe mu gihugu hose kandi dufite ikibazo." Ukuriye iyi kompanyi witwa Imran Lunat yashinje umugenzuzi w’imari ya leta kubogama muri raporo ye ivuga ko iyo kompanyi itanafite ahantu ikorera, nk’uko ikinyamakuru cya leta Daily Mail kibivuga. Igenzura kandi ngo ryasanze iyo kompanyi yarahawe amasezerano ari ku Cyumweru, umunsi utari uw’akazi wemewe mu gihugu. Kakulubelwa Mulalelo, ushinzwe ibikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima yabwiye komite y’Abadepite ko atazi umuntu watanze ayo masezerano, ko yagiye gusa gutanziza itangwa ry’ibyo bikoresho. Madamu Mulalelo yavuze ko Minisiteri "yicuza" ibyabaye, mu gihe abategetsi mu kigo gishinzwe imiti n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ibikoresho bemera ko habaye amakosa mu gutanga isoko. Bamwe mu baturage ba Zambia kuri Twitter bagaragaje umujinya batewe no kumenya ibyabaye. Rwiyemezamirimo wabakoresheje yaburiwe irengero abarimo akabakaba miliyoni 10 none babuze aho babariza, n’iyo bagiye kwishyuza Polisi ibamerera nabi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika