Zahinduye imirishyo! Twagiramungu  yisubiyeho

Mu 2019, Faustin Twagiramungu yumvikanye asaba urubyiruko gukoresha intwaro no gufatanya n’inyeshyamba za FLN kuvanaho ubutegetsi buriho mu Rwanda ariko ko ubu yisubiyeho.

BBC ivuga ko Twagiramungu mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki 6 Mata 2021 abajijwe niba agikomeje ibyo yavuze, yavuze ko bahinduye ibitekerezo ubu bashaka intambara y’amahoro no kubanisha abantu mu mahoro.

Yagize ati: "Twahinduye umuvuno kuko twasanze ibyo dutangiye noneho ari byo bizatuma Abanyarwanda batsinda kandi bakabana mu mahoro… Abashaka kurwana bumva bazakoresha ibikoresho byo kwica rubanda, abo ntabwo ari abanjye."

Faustin Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Nziza ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali rikorera mu mahanga.

Ibi Twagiramungu akaba abitangaje nyuma y’uko mukuru w’ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda,Paul Rusesabagina n’umuvugizi wa Callixte Nsabimana Sankara n’uwamusimbuye kuri uyu mwanya Herman Ndayisaba bose bafashwe bari mu Rwanda ndetse barikuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda ku byaba bitandukanye bashinjwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo