Yirukanwe ku kazi azira ko ikariso ye yari yishushanyije mu ipantaro

Umukobwa w’ikizungerezi yirukanwe ku kazi azira ko ikariso ye yari yishushanyije mu ipantaro bigashotora abagabo. Uyu mukobwa utavuzwe amazina yirukanwe ku kazi na kompanyi imwe yo mu Mujyi wa Lagos kuko ikariso yari yishushanyije mu ipantaro yari yambaye (pant line showing).

Umwe mu bavuze iby’iyi nkuru kuri Twitter, Odira Orinze yavuze ko iyo kompanyi iri muzikomeye i Lagos ariko ko ifite amabwiriza rimwe na rimwe yafatwa nko gukabya. Umuyobozi wayo ngo ni uko asanzwe abigenza kuko ngo buri kimwe akireba.

Yagize ati: “Hari umuyobozi wa kompanyi imwe ikize, ifite ibiro mu gace ka Ikoyi. Uwo mubosi ari mu myaka 30 gusa abakobwa arabirukana iyo ikariso yishushnyije mu ipantaro. Buri kamwe akarebaho, rimwe na rimwe mba mbona akabya”.

Ibi by’amakariso yishushanya mu mapantaro y’abagore biboneka kenshi kuri bamwe. Ntawamenya niba hari abahitamo kubigaragaza cyangwa niba hari abo bibangamira.

AMERICA YUNZE MURY’UBWONGEREZA ISABA U RDA GUHAGARIKA IBIKORWA BY’IYICARUBOZO, KUBURIRWA IRENGERO...

Umuryango





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Emmy Kuya 30-01-2021

Nuko rwose.uwo mu Boss w’i Lagos ntakeneye abamurangariza abakozi.Naho uwo mukobwa ndumva ataruwo gukora ahantu nkaho.azajye kumansura niko kamukwiye.naho avuga ngo uwo muboss arakabya ,abo nabataye umuco no kwiyubaha ndetse no kubahisha ababareze nkuwo mukobwa.