Yatwitse impamyabumenyi ze zose yereka ubutegetsi ko arambiwe ubushomeri

Mu gihe muri iki gihe cyo guhanga n’icyorezo cya COVID-19 ku isi ubushomeri bwiyongereye kubera imirimo imwe n’imwe yahagaze dore ko n’ubusanzwe akazi kari karabuze, umusore wo mu gihugu cya Nigeria muri Leta ya Katsina witwa Usman Abubakar we yananiwe kubyihanganira yadukira impamyabumenyi ze zose arazishwanyaguza arangije azihata umuriro arazitwika.

Muri Nigeria kimwe no mu bindi bihugu cyane cyane byo ku mugabane wa Afurika ubushomeri bwakomeje kuba ikibazo cy’ingutu mu gihe n’imibare y’abarangiza amashuri yakomeje kwiyongera mu myaka yashize ibintu bikarushaho kujya irudubi.

Gusa iki gihugu kigeragea gukora hasi no hejuru ngo gikemure ibibazo by’ubushomeri um rubyiruko ariko Usman Abubakar we wari umaze igihe arangije amashuri ye ariko yarahebye akazi yabonye atabivamo kwihangana kuramunanira ahitamo gutwika ibyangombwa bye byose by’ishuri mu rwego rwo kwereka ubutegetsi bwa Nigeria ko hari igikwiriye gukotrwa biruseho.

Bimwe mu byangombwa uyu musore yatwitse wari urangije amasomo ye muri Leta ya Katsina, harimo ibyo yakuye mu kigo cy’igihugu gishinzwe urubyiruko, NYSC, icyo mu mashuri makuru n’icyo mu ishuri ryisumbuye.

Usman Abubakar urubuga Afrik.com ruvuga ko yakusanyije impamyabumenyi ze zose yakoreye akazishwanyaguza mbere yo kuzitwika nkuko amafoto yagiye hanze yabigaragaje.

Ni mu gihe ku rundi ruhande umugore w’imyaka 33 y’amavuko witwa Hekana Darwin yifashishije urubuga rwe rwa Twitter na we yagaragaje akababaro yatewe no kuba umushomeri nubwo afite impamyabumenyi ebyiri za Master’s na PhD.

Mu buryo atumva yagize ati "Ni gute ku myaka 33 na Master’s ebyiri na PhD nshobora kwisanga nkomeje kubaho mu bihe bibi ku isoko ry’umurimo?".

Uyu mugore yakomeje agira ati "Ndi umuhanga mu by’imibereho y’abantu, ndashaka gushishikariza abantu bose hano gusubiza amaso inyuma no kurwanya imvugo zo kuba ba nyamwigendaho".

Mu Rwanda raporo nshya yasohowe n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare, NISR muri Kanama uyu mwaka yagaragaje imiterere y’umurimo mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, aho ubushomeri bwiyongereye mu gihugu mu gihe cy’amezi atatu yaranzwe n’urugamba rwo kurwanya iki cyorezo.

Iyo raporo igaragaza imiterere y’umurimo mu Rwanda hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2020, ishimangira ko igipimo cy’ubushomeri cyari kuri 13.1 muri Gashyantare cyazamutse kikagera kuri 22.1% muri Gicurasi.

NISR isobanura ko ubwiyongere bw’abashomeri bwageze ku 9%, bwazamuwe n’ingaruka za COVID-19 mu rwego rw’ubukungu ryahungabanyije bikomeye isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Umuturage abajije Ingabire Victoire ikibazo gikomeye! Anavuze ku byemezo by’Abaminisitiri, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo