Yasiramuwe atabikeneye none yishyuwe akayabo k’indishyi y’akababaro

Umugabo wasiramuwe biciye mu makosa ubwo yari yagiye ku bitaro kwisuzumisha bisanzwe uruhago, yarishywe indishyi y’akababaro y’amafranga y’Abongereza 20,000.
Terry Brazier dore ko we yari azi ko agiye guterwa umuti uha ubushobozi uruhago igihe yajyaga ku bitaro bya Leicester Royal Infirmary mu ki ryashize.

Habaye amakosa byatumye abaganga babwira Brazier bati ’’Utubabarire , twagusiramuye.’’

Ibitaro byavuze ko bisabye imbabazi cyane kandi by’ukuri.

Uyu mugabo w’imyaka 70 yavuze ko bamaze kubikora, yarindiriye amasaha abiri kugira ngo bamumenyeshe iyo nkuru.

Yagize ati ’’ Oh ni ko mwakoze?’’

Yongeye agira ati ’’Nari kuvuga iki ? Naguye mu kantu, sinashoboraga kwemera ibyo barimo bambwira’’.

Yakomeje avuga ko iri kosa ritari rikwiye kubaho kuko ari ibintu bigaragara kandi byanafatiwe imyanzuro ikomeye.

Ni rimwe mu makosa umunani yakozwe n’Ibitaro bya Leicester mu mwaka wa 2018.

Uyu musaza ufite abuzukuru 2 yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusaba ko hubahirizwa amategeko nyuma y’aho Ibitaro bya Leicester byemereye amakosa mu buryo bw’inyandiko ndetse bitabanje no gukora iperereza neza.

Brazier wo muri Hinckley yagize ati ’’ Hari ababifashe nk’ibikino ariko hari ingaruka y’ibi byose.

Byashoboraga no kuba bibi kurushaho yewe no ku wundi muntu, umuntu yari kwisanga agize ubuzima bubi bivuye ku gice cy’umubiri baciye.

Uja mu bitaro wizera abantu baho, ntiwizera ko amakosa yaba, na cyane cyane asa nk’aya.

Andrew Furlong, umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri Kaminuza y’Ubuganga ya Leicester yagize ati ’’ Ibintu nk’ibi tubyitaho cyane, kandi twakoze iperereza rikomeye mu rwego rwo kugira ngo ibyabaye bitubere isomo kandi dushobore no kuzabyirinda kugira ngo ntibizongere kuba ukundi".

Yakomeje agira ati ’’Turabizi ko amafranga adashobora gusimbura amakosa yabaye, ariko twizera ko aya mafranga yarishywe ari indishyi y’akababaro’’.


Umusaza Terry Brazier yasiramuwe atabizi nyamara yari yagiye ku bitaro bya Leicester Royal Infirmary kwiteza umuti mu ruhago nk’uko bisanzwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo