Yashakaga guha ruswa umugenzacyaha atabwa muri yombi

Rubinyujije kuri Twitter yarwo, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Munyaneza Sylvestre wafashwe aha ruswa umugenzacyaha, kugira ngo arekure uwitwa Niyoyita Jean Baptiste uregwa ubujura.

Uyu mugabo ukekwaho iki cyaha, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukumberi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

RIB yangaje ko ishimira uwo mugenzacyaha wafashe uwashakaga kumuha ruswa, kandi igakomeza gushikariza n’abandi bagenzacyaha gukomeza umuco wo kwanga no kurwanya ruswa.


RIB kuri Twitter yayo

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane, riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yashakaga gutanga, yatse cyangwa yakiriye.

Umunyamerika ari guteka ibiryo biryoshye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo