Yasambuye inzu ye ngo abone uburyo bwo kuvuza umugore we biranga, akeneye ubufasha bwihuse-Video

Mu Mudugudu wa Nyaruhora, Akagari ka Mbiriri mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga hari umuryango ufite umubyeyi urwaye uburwayi bw’amayobera, umuryango we wakoze ibishoboka byose kugeza nubwo umugabo we afashe icyemezo cyo kwisamburiraho inzu kimwe no kugurisha isambu ngo avuze uyu mugore we ariko kugeza ubu ntacyo biratanga uretse kubasiga hanze nta kintu basigaranye.

Umugabo w’uyu muryango yatangiye abwira UMUBAVU uburyo yasambuye inzu ye akagurisha amategura yariho kugira ngo avuze uyu mugore we ariko bikanga bikaba iby’ubusa akarangira adakize.

Ati "Iyi nzu jyewe nayisambuye nshaka ngira ngo ndebe ko navuza uyu mufasha wanjye icyakora ndakomeza ndabikurikira, natanze n’imirima ngira ngo ndebe ko namuvuza akire ariko none ntabwo birakira none ubushobozi bumaze kunshiraho, nta kuntu nkifite mbona namuvuza kundi...".

Ikibabaje kuri uyu muryango ni uko uyu mugabo avuga ko amategura yasambuye ku nzu yarangiye umudamu we adakize, ati "Amategura yarangiye atarakira...turi mu gakomi nari mfite ni ko tubamo".

Uyu mubyeyi witwa Mukansanga Francine avuga ko ajya gufatwa n’ubu burwayi, kaje ari akantu gatoya ku jisho kakagenda gakura kugeza ubwo kamubviriyemo ubu burwayi bukomeye.

Mu bushobozi uyu mueryango wari ufite, wagerageje kuvuza uyu mubyeyi haba mu Bitaro by’i Kabgayi yewe na bimwe mu by’i Kigali ariko bikomeza kugorana ntibyagira icyo bitanga.

Ngo abaganga byarabashobeye nkuko umugabo wa Mukansanga abivuga, ati "Bamucishije mu cyuma...bareba bagasanga harimo ibintu bibungabunga...birabayobera bati ’iki kintu ntabwo cyabagwa".

Uyu mugabo avuga ko ubushobozi bwe bwose bwashize bityo uwagira umutima w’impuhwe yamufasha agakomeza kurwana ku buzima bw’umufasha we.

Ikindi avuga akeneyeho ubufasha ni uburyo yabona aho gukinga umusaya mu gihe imvura yaba iguye nyuma yuko inzu ye yayisakambuye akagurisha amategura agira ngo avuze umugore we (akeneye isakaro ry’inzu ye).

Yatanze na nomero ya Telefoni uwagira icyo ashaka kumufasha yamubonaho: 0787861047.

Muri iyi Video uribonera uburyo uyu mubyeyi n’umuryango we bababaye niba hari icyo wabafasha batanze na nomero yabo ya Telefoni:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo