Yarenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo yicwa n’ingona, hari n’abarashwe barapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020, umuturage wo mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi yariwe n’ingona arapfa nyuma yo kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta abuza abantu kuva mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus/COVID-19.

Bivugwa ko uyu muturage yari agiye kuroba amafi mu mugezi wa Nyabarongo.

Ingona yamufatiye ku nkombe z’uyu mugenzi mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi mu Mudugudu wa Rubumba nk’uko bivugwa na Alice Kayitesi uyobora Akarere ka Kamonyi.

Madamu Kayitesi yavuze ko uyu yari yarenze ku mabwiriza ategeka abaturage kuguma mu ngo zabo bagasohoka ari uko biri ngombwa cyane.

Abaturage bamwe cyane ababeshwaho n’akazi bakoze ku munsi, ntibasibye kugaragaza impungenge z’ubuzima mu gihe batemerewe kuva mu ngo zabo.

Hari n’abagaragaje ko bafite ubwoba bwo kwicwa n’inzara kuko batizigamiye ibizabatunga mu byumweru bibiri batava mu ngo.

Madamu Kayitesi avuga ko abaturage bose batumvira rimwe amabwiriza yatanzwe.

Avuga ku Karere ayoboye yagize ati "Ariko uko bari kuyubahiriza biri ku kigero gishimishije kandi na bo barumva ko bakwiye kwirinda ingaruka z’iki cyorezo abenshi ubu bari mu ngo.

"Uwo ingona yariye ni umwe muri bacye baba barenze ku mabwiriza, dukomeje gushishikariza abaturage kuyubahiriza bakaguma mu ngo kugira ngo dufatanye kwirinda".

Amabwiriza yatangiye kubahirizwa ku cyumweru avuga ko abaturage bashobora gusohoka gusa bagiye kugura ibiribwa, kuri Banki, kwivuza cyangwa gutanga serivisi zihutirwa.

Hari n’abarashwe barapfa

Leta yatangaje ko izafasha abaturage b’amikoro macye muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri batava mu ngo, gusa nta buryo ibi bizakorwamo iratangaza.

Amabwiriza yo kutava mu ngo agoye bamwe mu baturage b’amikoro macye, barimo abadashobora kujya aho bizeye kubona icyo barya, cyane abakomoka mu byaro ubu bari mu mijyi.

Ku mbuga nkoranyambaga, ejo hasakaye amashusho (Video) y’abaturage bariho baca mu gishanga cya Nyabarongo bagerageza gusohoka mu mujyi wa Kigali ngo batahe.

Ikinyamakuru Intyoza gikorera ku murongo wa Interineti kivuga ko hari abasore babiri barashwe na Polisi bagapfa, ubwo Polisi yari mu gikorwa cyo kubahiriza amabwiriza ya Leta mu kwirinda iki cyorezo.

Iki kinyamakuru kivuga ko cyabwiwe n’abaturage ko barasiwe mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza bivugwa ko bashakaga kurwanya Polisi ibategeka kubahiriza ayo mabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Jean Bosco Kabera ejo yatangaje kuri Televiziyo y’igihugu ko "bihanangiriza abantu barenga ku mabwiriza yatanzwe mu kwirinda iki cyorezo".


Uruzi rwa Nyabarongo rubamo ingona zakunze kurya abantu mu gihe gishize

Reba uko byifashe mu Mujyi wa Kigali utarangwamo urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo