Yarashwe n’umupolisi ntiyapfa ariko agiye gupfa ahagaze, yabuze kirengera-Video

Imyaka irenga irindwi irihiritse Habiyaremye Lazaro arashwe n’umupolisi ku cyo yita akagambane k’umudamu witwa Kayitesi usengera mu rusengero rwitwa Glory to God Temple (ari na we Pasiteri waho) rubarizwa mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, uyu mupasiteri yamuhaye ikiraka aragikora akirangije ajya kumwishyuza ngo yishyure n’abo bari bakoranye birangira yisanze muri Gereza mu buryo bw’amaherere kugeza nubwo aje kuraswa n’umupolisi isasu ryahinguranyije imbere n’inyuma atazi icyo azira, ibi byamugize ikimuga. Ikibazo cye yakigejeje mu nzego zitandukanye ariko ntacyo biratanga nubwo bigikurikiranwa.

Habiyaremye atangira avuga ko icyo yazize ari akagambane k’umudamu witwa Kayitesi usengera kuri Glory to God Temple aho na we ubwe yasengeraga akanahakora imirimo itandukanye irimo nka Protocol.

Uyu mudamu ari na we Pasiteri wo kuri Glory to God Temple ngo yaje guha Habiyaremye akazi ko kumutemera ishyamba I Nyanza ya Kicukiro akazamuhemba ibihumbi 100.

Habiyaremye hakoze aka kazi ndetse anakoresha n’abandi bakozi arangije ajya kwishyuza uyu mudamu ngo anahembe abo yakoresheje na we yihembe ariko ngo icyamutunguye ni uko aho kumwishyura yamushyize mu modoka ye akajya kumufungisha.

Ati "Uwo mudamu mwishyuje amafaranga arayanyima, aho kugira ngo ampembe ahubwo arambeshya ngo ninge mu modoka tuge kuri Konti kubikuza amafaranga, ngiye mu modoka, imodoka yahise ayijyana kuri Polisi ajya kumfungisha".

Uyu mudamu akigeza Habiyaremye kuri Polisi ngo bamubajije igitumye ahamuzanye, ngo abasubiza ko ngo yateje iterabwoba.

Kugira ngo atahe, bwarakeye Komanda abaza buri wese icyo afungiye ageze kuri Habiyaremye amubwira uko yahageze ahita amubwira ngo niyitahire nyuma yo kumuha Telefoni ye n’Indangamuntu yari yatswe.

Habiyaremye avuga ko nyuma yasubiye gusengera ku rusengero rw’uyu mupasiteri wamufungishije dore ko ariho yari asanzwe asengera anasaba gushimira Imana ko yafunguwe ariko ngo Kayitesi akimenya ko yasabye gushima uwo mwanya uhita uburizwamo.

Habiyaremye abonye ibibaye, ngo yahagurutse mu iteraniro ashimira Imana avuga n’ibyamubayeho bikozwe na Kayitesi wamufungishije aho kumuhemba, ngo n’umugabo we yari aho arabyumva.

Uyu mugabo wa Kayitesi ngo yumijwe n’ibyabaye kuri Habiyaremye bikozwe n’umugore we amusaba ko baza kubonana Iteraniro rirangiye. Barahuye banajyana kureba aho yari yahawe akazi, umugabo abonye ko akazi kakozwe ajya kubikuza amafaranga ibihumbi 100 ayahemba Habiyaremye nkuko umugore we yari yayamwemereye.

Habiyaremye yagize ngo ikibazo kirarangiye dore ko yari akiranutse n’ibi byose ariko ngo yatunguwe n’uko yahuriye na Kayitesi ku muryango w’urusengero akamubwira ko ngo no gupfa azapfa.

Uretse Kayitesi wamubwiye ibi, ngo n’undi mupasiteri bakorana avuga ko yitwa Alphonse ngo na we yamubwiye ko ngo umunsi umwe azajya kubona akabona Polisi zimutwaye.

Ku wa 05 Ukwakira 2013 avuye gusenga I Nyanza, yageze mu marembo y’urusengero rwa Kayitesi asanga abapolisi babiri barahahagaze baramuhamagara bamubaza ibyangombwa (Indangamuntu) n’amazina bahita ngo bamwambika amapingu.

Abaturage bamuzi ngo babajije abapolisi icyo bamujyaniye ariko ntibagira icyo babasubiza ahubwo bamujyana kuri Banki y’Abaturage barahamwicaza kugeza ubwo haje imodoka ya Polisi bakayimushyiramo.

Abapolisi bari muri iyo modoka yashyizwemo, ngo bahise bajya kwa Kayitsei bahamara umwanya ijoro riguye baragaruka batsa imodoka bamujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro ari naho yahuriye n’uruva gusenya.

Akihagera ngo umupolisi yavuye mu Biro bye araza amukubita urushyi amuturutse inyuma kuko hatanabonaga (ngo hari hagati ya saa moya na saa tatu z’ijoro) avuga ngo "uyu ni wa muntu wariye rya shyamba rya wa mudamu Kayitesi!".

Ntibyahereye aho, nibwo yahise amurasa isasu inyuma mu gihumbi risohokera imbere mu gatuza, Habiyaremye ati "Yankubise isasu hano mu gihumbi hano inyuma mu bitugu risohokera hano imbere mu gatuza dore ngiyi inkovu (yerekana inkovu y’aho isasu ryasohokeye mu gatuza)".

Habiyaremye avuga ko uku kuraswa biturutse ku kagambane byamugize ikimuga ku buryo nta kintu abasha kwikorera, ati "Bangize ikimuga nta kintu nkibasha kwikorera, kuva narama kuraswa iri sasu ryanteye ibibazo byinshi bitandukanye".

Ajya kubaza ikibazo cye ngo agafungwa, ati "Njya kubaza ikibazo cyanjye n’ubundi kugeza n’uyu munsi ndacyarengana kuko ndimo nanishinganisha kuko njya kubaza ikibazo cyanjye ngafungwa mbaza icyo nazize".

Habiyaremye avuga ko ashaka ko abaturage bose bumva akarengane yahuye na ko, ati "Abaturage bose b’igihugu bose bumve akarengane nahuye na ko, n’abayobozi bose b’igihugu babyumve".

Ntiyumva uburyo mu Rwanda bivugwa ko nta karengane kahaba ariko ngo akaba amaze imyaka umunani yirukanka mu nzego zitandukanye akabura umurenganura, no kwa Perezida ngo yagezeyo.

Ati "Bavuga ko mu Rwanda nta karengane gahari ari ubutabera nta muturage urengana, ariko imyaka umunani irashize nirukanka mu nzego za Leta hirya no hino mu gihugu nirenganuza, nta rwego ntandikiye no kwa Perezida wa Repubulika naramwandikiye musaba ngo andenganure ariko ikibazo cyanjye kugeza n’iyi saha ntabwo cyari kigera gikemuka".

Icyakora nubwo avuga ko yandikiye inzego zitandukanye yewe na Perezida Kagame, Habiyaremye avuga ko amabaruwa ye ashobora kuba atabageraho kuko ngo akenshi aho agiye akumirwa, agahabwa gusa gahunda y’undi munsi ariko na bwo yahagera ikibazo cye ntigikemurwe.

Akavuga ko bidashoboka uburyo abayobozi bakuru baba baramenye ikibazo cye ntibagikemure, ati "Ntabwo abayobozi bakuru baba bakizi (ikibazo cye) ari bo bashyiraho amategeko ngo nibarangiza abe ari bo bayica".

Ngo iyo yohereje amabaruwa yifatirwa n’abayobozi bo hasi, abo hejuru ntabagereho, ati "Nohereza amabaruwa. abayobozi bo mu nzego zo hasi nyoherejeho akaba ari bo bayifatira abayobozi bo mu nzego zo hejuru ntabagereho".

Habiyaremye yeretse UMUBAVU n’Ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta avuye no ku Bushinjacyaha Bukuru abasaba kurenganurwa ariko ngo bagiye bamuha gahunda yaza ntibigire icyo bitanga, undi munsi ngo yaza agakumirwa n’abasekirite ntarenge ku muryango.

Icyakora ngo ntiyacitse intege yakomeje kugaruka kugeza ubwo ahawe Email ya Minisitiri w’Ubutabera ngo azamwandikire amumenyeshe ikibazo cye n’icyo yazamukorera, ngo yaramwandikiye ariko kugeza ubu ntacyo arasubizwa.

Avuga ko yakomeje kujyayo kubaza uko bimeze ariko ngo n’ubundi agataha ntacyo bitanze, ati "N’ejobundi ku wa Mbere nabwo (avuga uwa Mbere w’iki Cyumweru dusoje) nari nagiyeyo nabwo bambwira ko baragikemura ariko mpageze n’ubundi ntabwo bigeze banyakira".

Kuri iki kibazo cya Habiyaremye, UMUBAVU wamenye n’uburyo mu 2016 yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama gufungwa umwaka umwe ndetse no gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 25 ahamijwe gukoza isoni abashinzwe umutekano, atatanga aya magarama akazavanwa mu bye ku ngufu za Leta nkuko umwanzuro w’urubanza ubivuga. Icyakora aya magarama ntayo yatanze nta n’uwamukuye mu bye.

Habiyaremye kandi yavuze uburyo yajyanwe gufungirwa ahazwi nko kwa Kabuga aho avuga ko yamaze amezi ane, aho yajyanwe ubwo yari ajyanye ikibazo cye kwa Perezida.

Arekuwe yagiye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kagarama kubaza ibya Dosiye ye, ngo abwirwa ko yabuze ngo aburane, ababaza uburyo yabuze kandi ari bo bari bamufite afunze.

Avuga ko bakimara kubona akomeje ibya Dosiye y’ikibazo cye, aribwo yahawe uwo mwanzuro ko yakatiwe gufungwa umwaka umwe no gutanga amagarama y’urubanza yavuzwe haruguru.

UMUBAVU washatse kumenya icyo kuri Glory to God Temple babivugaho dore ko ari bo ashinja kumugambanira, Telefoni yabo ntiyacamo.

Ubwo twateguraga iyi nkuru kandi twahamagaye umuvugizi w’Ubushinjacyaha ngo tumubaze kuri iki kibazo, atubwira ko ari ahantu atabasha kuvuga adusaba ko tumwoherereza ubutumwa ariko birangira adasubije.

UMVA MURI IYI VIDEO AKARENGANE KA HABIYAREMYE LAZARO N’IBINDI BYINSHI TUTAVUZE MU NKURU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo