Yakuwe iryinyo ,afungwa imya 8 ,akubitirwa muri  gereza  azira Victoire

Sibomana Silvain wahoze ari umunyamabanga mukuru w’iryahoze ari ishyaka rya FDU Inkingi ubu ryahindutse DALFA Umurinzi ,avuga ko tariki 25 Werurwe 2013 ubwo yajyaga ku rukiko rw’Ikirenga gukurikirana urubanza rw’ubujurire rwa Ingabire Victoire , yahise afatwa ashinjwa ibyaha bitandukanye harimo imyigaragambyo ,gukoza isoni abashinzwe inzego z’umutekano, guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda aho byaje kurangira akuwe iryinyo anafunzwe imyaka 8.

Avuga ko ibyamubayeho atari ibintu byakorewe aho ahubwo ari ibintu byari bipanzwe kuko ngo we n’abagenzi be bafatiwe hamwe bagiye ku rukiko bambaye nk’uko basanzwe bambara gusa ngo icyari cyiyongereyeho ni amakarita bari bambaye ariho ifoto ya Ingabire Victoire.

Ati’’Bituma noneho n’ibyari byapanzwe byose bibona umurongo bikorerwamo, guhera icyo gihe batujyana muri gereza, nahise mpakukira iryingo urumva ko ntabwo byari ibintu byoroshye’’

Agaruka ku ryinyo yakuwe yavuze ko byabaye ku ri uwo munsi kuko yafatiweho nk’icyihebe ndetse ngo hari abapolisi benshi bitandukanye n’indi minshi.

Akomeza avuga ko ageze muri gereza yahuye n’ibikorwa bibabaza umubiri n’ubwonko aho yakubitwaga n’abacungagereza ndetse n’abagororwa bagenzi be .

Ati’’Ubundi umugororwa akoze igikorwa cyo kubabaza umubiri wa mugenzi we kandi biba bitemewe n’amategeko ubundi yakagombye kuba ahanwa n’ubuyobozi bwa Gereza ’’

Akomeza avugako iyo umuntu akoze igikorwa kibabaza umubiri w’umugororwa mugenzi we ntahanwe icyo gihe ubuyobozi buba bwemeraibyo bikorwa.

Reba iyi Video umenye byinshi Sibomaba yabwiye Umubavu Online TV





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Xxx Kuya 9-03-2021

Ubwo atiyahujwe n amashuka nka kizito abubwo ajye ashima Imana