Kigali :Yakoze igisa n’imyigaragambyo avuga ko yambuwe isambu n’umushinja gukora Jenoside

Mu gisa n’imyagaragambyo, umukecuru witwa Nkundabanyanga Eugenie ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata 2021 yasohowe mu nzu, n’ubuyobozi bw’Akagari ka Kinyinya kubera ko yari amaze amezi 6 batishyura inzu, maze nawe afata ibintu bye abijyana mu isambu avuga ko ari iye ariko ko atemerewe kuba yayigurisha kuko ngo icyangombwa cy’ubutaka gifitwe n’uwitwa Karangwa Charles umushinja uruhare muri Jenoside nawe uvuga ko yayiguze n’abakobwa ba Eugenie Nkundabanyanga bikaba bikiri mu butabera.

Eugenie avuga ko yagize ikibazo cy’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara akajya kwivuriza muri Kenya akamarayo inyaka irindwi nyuma akaza kubwirwa ko isambu ye yagurishyijwe n’abana be nyuma yo guterwa ubwoba na Karangwa ababwiirako nyina yakoze Jenoside ndetse ko yakatiwe n’inkiko gacaca bityo ko bagurisha imitungo ye itaratezwa cyamunara. Iyi sambu bivugwa ko yaguzwe nyuma yo gutera ubwoba aba bana million 6, maze ihita ifatirwaho inguzanyo ya bank ya million 158. Ngo nyuma yo kwitabaza Perezidansi (Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ) , yahise itegeka ko iyi nguzanyo ukurwa kuri iyi sambu ndetse igasubizwa nyirayo.

Umukobwa wa Nkundabanyanga witwa Viliginiya yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko yagiye aterwa ubwoba mu bihe bitandukanye na Karangwa Charles aho ngo yagiye gusaba ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Murambi ,Umurenge wa Gatenga iyi sambu iherereyemo ibaruwa agaragaza ko Eugenie Nkundabanyanga yakoze Jenocide yakorewe abatutsi.

Uyu mukecuru avuga ko yarenganye akeneye kurenganurwa nk’uku byari byategetse na Perezidansi agahabwa icyangombwa cy’ubutaka bwe akabugeraho uburenganzira busesuye.

Karangwa bivugwa ko ariwe ufite icyangombwa cy’iyi sambu ,aganira na Umubavu Tv Online na Umubavu.com , abajijwe kuri iki kibazo ntiyahakanye ko akizi, yahise atwoherereza kuri email Kopi y’ibarwa avugako yahawe na CNLG ivuga ko uwitwa Nyirankundabanyanga Eugenie yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gatenga, igifungo cy’imyaka 30, ashinjwa kwanga guhisha abatutsi bari bamuhungiyeho ubwo
hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe bikabaviramo kwicwa.

Gusa iyi nyandiko ya CNLG iriho amazina atandukanye kuko uyu muturage usaba ko yahabwa icyangombwa cy’ubutaka bwe amazina ye atandukanye na uyu uwakatiwe kuko yitwa Nkundabanyanga Eugenie, mu gihe uwakatiwe Nyirankundabanyanga Eugenie.

Ese koko niba yarakatiwe gufungwa nk’uko bivugwa muri iyi nyandiko twohererejwe na Karangwa ni ukubera iki imyanzuro y’urukiko itigeze ishyirwa mu bikorwa?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko kuko uyu mukecuru yagaragaje ko ntabushobozi afite bwo kwirihira inzu yo kubamo ,ubuyobozi bugiye kumushakira ho aba mu gihe hagitegerejwe ko inkiko zifata umwanzuro kuri iki kibazo.

Amakuru atugeraho ni uko uyu mukecuru yashakiwe inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro ndetse ngo nayo ikaba yishyuriwe ubukode bw’ukwezi kumwe gusa .

Iyi nkuru tuzakomeza kuyikurikirana.......,

Yakoze igisa n’imyigaragambyo avuga ko yambuwe isambu n’umushinja gukora Jenoside





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Innocent Kuya 21-04-2021

Abura aho aba afite isambu ingana ityo? Narwnganurwe