Yakatiwe gufungwa imyaka 11 ahamijwe kwica ingagi

Urukiko rwo muri Uganda rwahamije umugabo icyaha cyo kwica ingagi nkuru irangwa n’umugongo w’umuringa (silverback) yo mu misozi miremire mu kwezi kwa Gatandatu, rumukatira gufungwa imyaka 10.

Iyi ngagi yitwaga Rafiki, yategekaga umuryango ukuze kurusha iyindi mu ngangi zo mu birunga, bayisanze yapfuye mu kwezi kwa Gatandatu ifite ibikomere ku nda.

Felix Byamukama, wemeye ibyaha bitatu birimo kuvogera icyanya gikomye, urukiko rwo mu mujyi wa Kabale mu burengerazuba bwa Uganda ejo ku wa Gatatu rwanamuhamije icyaha cyo kwica ingurube y’ishyamba.

Abarengera inyamaswa batangaje ko bari bafite ubwoba ko uwo muryango w’ingagi zimenyereye kubona abantu, ushobora kuyoborwa n’indi ngagi ya ’silverback’ ariko yo itamenyereye abantu.

Gusa ikigo gishinzwe iby’inyamaswa kivuga ko uyu muryango w’ingagi 11 nta kibazo ufite, ubu uyobowe n’ingagi y’umugongo w’umukara isanzwe muri uwo muryango.

Habarurwa ingagi zirenga gusa 1,000 zo muri ubu bwoko bw’izo mu misozi zisigaye ku isi, izi ziba mu misozi miremire y’ibirunga iri hagati ya DR Congo, Uganda n’u Rwanda, zisanzuye nta mupaka.

Izi ngagi ni isoko y’imari nini iva mu bakerarugendo bishyura ibi bihugu kugira ngo bazisure.

Ikigo gishinzwe iby’inyamaswa cya Uganda giherutse gutangaza impungenge gitewe no kwiyongera kw’ibikorwa byo gushimuta inyamaswa, ibikorwa nk’ibi birenga 300 byakozwe mu mezi ashize ya ’lockdown’, igihe n’ubukerarugendo bwari bubujijwe.

Ubukerarugendo muri Uganda buherutse kongera gufungurwa mu byanya bimwe na bimwe bikomye.


Ingagi ya silverback yo mu misozi y’ibirunga, izi nyamaswa zisanzura nta mupaka muri iyi misozi miremire ihuriweho n’u Rwanda, DR Congo na Uganda

Gitifu arashinjwa guhohotera umuturage amuziza ubutaka bwe, uwo Polisi yishe imurashe, Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’umwaka, CSP Zuba wemereye umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba gusurwa yakatiwe gukomeza gufungwa n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo