Kigali: Yafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano na Kashe zirenga 75 zirimo n’iya Polisi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo wakoraga ibyangombwa by’ibihimbano ndetse na kashe zirenga 75 z’ibigo byiganjemo amashuri, amabanki, inkiko n’ibindi bigo bitandukanye.

Umugabo wo mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, yatawe muri yombi afite kashe 77 z’ibigo bitandukanye birimo ibyigenga n’ibya Leta nka Polisi, afite n’izindi nyandiko zirimo na Diplôme.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata 2019 nibwo uyu mugabo yafatiwe iwe mu rugo mu murenge wa Gitega afite izo kashe 77 zirimo iz’ibigo bitandukanye nka Polisi, ikigo cy’ubutaka n’ibigo by’amashuri yisumbuye na kaminuza, ibitaro, amavuriro n’bindi.

Ubwo uyu mugabo yerekagwa itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yemeye icyaha aregwa cyo gukora inyandiko mpimbano anagisabira imbabazi.

Yagize ati “Twari dusanzwe tubikoresha ariko tukaba tubisabira imbabazi, bamfatanye kashe 77 ariko zimwe si izanjye sinjye wazikorehaga, ni izo nari narasigiwe kuko muri izo nakoreshaga iz’ibigo by’amashuri izindi bamfatanye n’iz’umusore twabanaga mbere ariko ubu ntahahari ari i Burundi.”

Yongeyeho ko guhera mu 2016 yari yarahagaritse gukoresha kashe mpimbano nyuma y’aho umugore we amugwiriye gitumo ari kuzikoresha.

Yakomeje avuga ko indangamanota z’ibigo by’amashuri yazikoreraga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe impamyabushobozi zo yazikoreraga ibihumbi 30.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, avuga ko uwo mugabo yafashwe ku makuru yatanzwe n’umuturage yari agiye guterera kashe.
Yagize ati “Gufatwa kwe ni uwatanze amakuru, umwe mu bo yari agiye kuyikoresherezaho, ni ukuvuga wamuhaga amafaranga akaguterera kasha, birumvkana ko ari impapuro mpimbano. Ni ubwo buryo yafashwemo ku bufatanye bw’abaturage na polisi, ubu abantu barakangutse batanga amakuru kuko bazi ko ibyo akora bitemewe cyane ko aho atangira serivisi hazwi.”

Yakomeje agira inama abantu bagikora impapuro mimbano n’abazikoresha ko ko agapfa kaburiwe ari impongo ndetse uzafatwa azabiryoza.

Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze inyandiko mpimbano, iyo icyo cyaha kimuhamye ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshatu kugeza kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

PNG - 1.4 Mb
Uyu mugabo yafatanwe Kashe 77 na Diplôme nyinshi z’impimbano

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo