Yafatanwe intwaro zikaze zirimo n’izihanura indege zibitse mu murima w’urumogi-Amafoto

Mu buryo bwatunguye abantu benshi, umuturage utuye mu mugi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo yasanganywe intwaro ziremereye mu rugo rwe, aho zimwe zari zibitse munsi y’umurima w’urumogi wabaga mu nzu.

Byamenyekanye ubwo abayobozi barimo Minisitiri wa Polisi, Aaron Motsoaledi n’Umuyobozi wa Polisi, Gen. Khehla John Sitole bari bazindukiye mu gikorwa cyo gusaka intwaro by’umwihariko hashakwa abazitunze binturanyije n’amategeko.

Ni intwaro z’ubwoko butandukanye, inyinshi muri zo ziremereye harimo n’izahanura indege byabonetse muri uru rugo ruherereye mu gace ka Gemsbok.

Ni mu mukwabo wabaye ku wa 19 Ugushyingo 2019, ubwo hasakwaga intwaro ku bazitunze mu buryo butemewe.

Amakuru yatangajwe na Polisi ya Afurika y’Epfo ku mbuga nkoranyambaga zayo, avuga ko amatsinda abiri (K9 Units) yakoze iyi Operasiyo, rimwe ryaturutse muri Pretoria, irindi ryavuye muri Shoshanguve.

Babonye umurima w’urumogi muri iyi nzu n’imbunda nkeya, bakomeza gushakisha, babona n’ibindi byumba by’ibanga byarimo imbunda za AK-47, Pistoli na Revoluveri, Lonca (Launcher), amasanduku y’ibiturika ndetse n’ubundi bwoko bwinshi.

Nyiri urugo w’imyaka 50 y’amavuko, yahise atabwa muri yombi na Polisi azira gutunga intwaro mu buryo butemewe no gucuruza ibiyobyabwenge, hakaba hategerejwe gukora ibizamini kugira ngo harebwe niba izi ntwaro bivugwa ko zatangiza urugamba hari ikindi cyaha zaba zarakoreshejwemo.


Zimwe muri izi ntwaro umuturage yari yarazihishe mu murima w’urumogi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo