Yaciye umupolisi igitsina kubera yamusambanyirizaga umugore

Hirya no hino ku isi hakunze kumvikana ingeso y’abantu bacunga ba nyiri urugo bagiye cyangwa bakanakoresha andi mayeri, bagaca inyuma abo bashakanye gusa abenshi muri iki gihe bikomeje kugenda bibagwa nabi kuko bari kugenda bahasiga ubuzima tutibagiwe n’abari gutandukana mu buryo budasanzwe.

Umugabo witwa Amornrak Jitkoh w’imyaka 45 ukomoka mu gihugu cya Thailand yatawe muri yombi azira guca igitsina umupolisi baturanye mu gace witwa Jumrus Doljue w’imyaka 57 amuziza kumusambanyiriza umugore.

Jitkoh yazabiranyijwe n’uburakari ubwo yamenyaga ko umugore we witwa Nai akunda gusambana n’umupolisi witwa Doljue ndetse ko hari gahunda y’uko agiye kumuta akamusanga niko kujya kumuhiga amubonye amuca igitsina agita mu muriro arangije arahunga.

Mbere ya byose, Jitkoh yatwitse imodoka ya Bwana Doljue kugira ngo ayisohokemo arangije amutera icyuma ndetse amuca igitsina agita mu muriro w’iyi modoka yarimo gushya.

Jitkoh yabwiye abapolisi bamaze kumufata ati “Namuciye igitsina kubera umujinya.Namuteye icyuma inshuro nyinshi, muca igitsina ngita mu muriro ndangije mfata moto yanjye ndahunga.”

Abapolisi baje kubona umurambo wa mugenzi wabo wangijwe cyane ndetse n’igitsina cye cyaciwe, yanatewe icyuma ahantu 23.

Uyu mwicanyi watawe muri yombi, avuga ko umugore we yanze guhagarika gusambana n’uyu mupolisi ahubwo ajya gusaba gatanya.

Ati “Natangiye gukeka ko umugore wanjye anca inyuma mu Ugushyingo 2018 hanyuma mu kwezi kwa kabiri 2019 ahita ajya kwaka gatanya.Twakomeje kubana gusa muri Nzeri 2019 twaje gushwana ahita ahungira mu nzu y’iwabo ituranye n’ikigo cy’abapolisi.

Naramwegereye musaba guhagarika gusambana n’uriya mupolisi arabyanga.Nahise njya kureba uyu mupolisi musaba ko yahagarika gusambanya umugore wanjye arabyanga mptamo kumwica.


Uretse gucibwa igitsina n’imodoka ya nyakwigendera yaratwitswe

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo