Yabuze ruswa y’ibihumbi 400 inzu yari guhabwa bayiha undi, ubu aba hanze-Video

Musabyimana Jacqueline ni umupfakazi w’abana batatu utuye mu Gatsata mu Mudugudu wa Hanika, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo avuga akababaro ke yagize nyuma yo gupfusha umugabo we byatumye nyuma asohorwa mu nzu yabagamo kubera ubushobozi bukeya, ubu akaba aba hanze n’abana be kuko nta bushobozi afite bwo kwishyura inzu nkuko yabibwiye umunyamakuru w’UMUBAVU.

Muri aka gahinda kose k’ibyamubayeho nyuma yo gupfakara, Musabyimana avugamo uburyo yasuwe n’Umurenge ndetse n’Abadepite nk’uwari ugiye guhabwa inzu, gusa nyuma bikarangira atayibonye kubera yabuze ruswa y’ibihumbi 400 yakwaga.

Avuga ko nyuma yo kubura aya mafaranga ya ruswa yari yatswe ngo ahabwe inzu, ibikoresho bye byajugunywe mu muhanda akanaburiramo Telefoni ye nkuko abivuga.

Ngo yaje kwimuka aho yabaga ageze hepfo gato, ngo inzu yari guhabwa bayiha undi bavuga ko ngo we yapfuye.

Abamwakaga amafaranga ibihumbi 400 ya Ruswa, Musabyimana avuga ko ngo bamubwiraga ko ntawuhabwa iyo nzu atayatanze ngo kuko iba irimo ibikoresho byinshi.

Kuko we ngo yari umukene atanafite n’amafaranga yo kugira agafu k’igikoma, byatumye iyi nzu bayiha undi ndetse na shitingi yabagamo barayica.

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona bimukomeranye, yagerageje kwegera inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo Umurenge n’Akarere inzu ye ntayibone, gusa yaje gukodesherezwa inzu bitegetswe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, iyo avuga ko atayigiriyemo amahoro bitewe n’Umukozi w’Umurenge Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage utaramworoheye ngo ashaka ko ava muri iyo nzu akangara.

Ntibyahereye aho, uyu mubyeyi ngo yaje no kwandikira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame amugezaho ikibazo cye byanzurwa ko ahabwa inzu ye ariko na bugingo n’ubu ntarayibona aho yari yayemerewe i Nduba nyuma yuko ngo bamubwiye ko ubushobozi bwababanye bukeya.

Ubu Musabyimana aribaza aho azerekeza nyuma yo kubura inzu ebyiri zose yari yaremerewe akazibura azireba kandi ngo n’iyo akodesherezwa bari kuyimukuramo ngo yewe banga no kuyimwishyurira.

Umva agahinda ka Musabyimana muri iyi Video, ubu ario kubana hanze n’abana be batatu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo