Yabonye undi mukobwa kuri Whatsapp y’umuhungu bakundana ahita yiyahura

Umukobwa witwa Fairhet Mosinya Mokaya w’imyaka 16 wo mu gihugu cya Kenya yahisemo kwiyambura ubuzima ariyahura nyuma y’uko yari abonye umuhungu bakundana yashyize kuri WhatsApp ifoto y’undi mukobwa akunda.

Uyu mukobwa wo mu gace k’amajyepfo ya Nairobi, yiyahuye tariki 2 Mutarama 2020, urupfu rwashenguye umuryango we, inshuti ndetse n’abaturanyi aho abo bose bemezaga ko yari umukobwa ugira umurava mu gukora ndetse uhora yishimye.

Inkuru ya Fairhet yamenyekanye neza nyuma y’uko se umubyara witwa Obed Mokaya usanzwe ari umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Nairobi, ashyize ubutumwa bw’akababaro kuri Facebook bw’urupfu rw’umukobwa we.

Nk’uko uyu mubyeyi yabitangaje, ngo umukobwa we yiyahuje uburozi nyuma y’uko yari avuye mu gihugu cya Tanzania aho yari yajyanye n’abandi bana mu butumwa bw’iyobokamana mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.

Ati “Birababaza kubura umwana. Yapfiriye mu maboko yanjye ubwo twaritumujyanye ku bitaro. Ubu sibwo bwari uburyo umukobwa wanjye yari akwiye gupfamo. Umukobwa wanjye w’imfura yapfuye azize gukangwa n’ikoranabuhanga, Birababaje kuba yarahisemo kwiyahura”.

Mokaya yavuze ko yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo afashe umukobwa we atere imbere ndetse yizeye ko umunsi umwe, azagirira umuryango akamaro akagarura ibyo wamuatanzeho yiga kuko yari ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kandi ari n’umuhanga mu ishuri.

Umubyeyi yakomeje avuga ko umukobwa we ubwo yavuga muri Tanzania yagaragaraga nk’ufite ikibazo ariko ubushobozi bwo kuba yavuga ikibazo yari afite ntabwo yagize ahubwo baramubazagha akavuga ngo ameze neza nta kibazo.

Ati “…ariko nyuma yaje gufata uburozi arapfa.Inshuti yanjye yambajije mu bwira niba yari afite telephone, ngo kandi niba ayifite angira inama yo kujya kuyirebamo nkasuzuma ibiganiro yayikoreyeho. Ni kubw’iyo mpamvu twahise tureba neza muri Terefone y’umugore wanjye duhita tubonamo ubutumwa bw’iteshamutwe”.

Nairobi news banditse iyi nkuru, berekanye ubutumwa bwatumye uyu mukobwa yiyahura bw’umuhungu bakundanaga yamushenguye umutima.

Mu kiganiro cyabaye hagati y’umukobwa n’iyo nshuti ye, umukobwa yabwiye umuhungu ko aziyahura ndetse anamutumira kuzaza mu kiriyo cye.

Uwo mukunzi we ushinjwa kuba nyirabayazana,mu mutumwa bubabaje yahaye umukobwa ni uko yamubwiye ngo nakomereze aho kubyo agiye gukora byo kwiyahura bityo ko bazahurira mu ijuru.

Muri imwe mu makaye y’umukobwa, hari aho yanditsemo avuga ko ibiruhuko by’ukwezi kw’Ukuboza bitagenze neza kuko byamubihiye.

Kamwe mu duce tw’ubwo butumwa kagira kati “Amatariki ya 12,13,14 na 15 z’Ukuboza, ni iminsi mibi mu buzima bwanjye”.

Nairobi news ikomeza itangaza ko Mokaya ubwe yigaye yishinja ibyo kubura umukobwa we.

Ati “Uko nari nizeye ni uko umukobwa wanjye yari yambwiye uko amerewe. Birashoboka ko mbanarakijije amagara ye. Ndigaya kuri buri kimwe cyose cyabayeho”.

Gusa Mokaya, yavuze ko atazirirwa akurikirana uwo muhungu ucyekwaho kuba nyirabayaza ahubwo byose ko abihariye Imana ikaba ariyo izabikemura.

Ati “Imana yonyine ni yo mucamanza. Ntawe narenganya ku byabaye byose”.

Nyakwigendera yaguye mu Bitaro bikuru bya Kenyatta [KNH ) ari naho ari mu buruhukiro bwabyo mu gihe umuryango witegura kumushyingura ejo ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2020.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo