Yabeshye ko yanduye Coronavirus atabwa muri yombi

Umunya-Brezilikazi Claudete Maria Rosa da Silva yatawe muri yombi n’igipolisi nyuma yo kubeshya ko yanduye icyorezo cya Coronavirus.

Maria Rosa da Silva w’imyaka 39, yagiye ku ivuriro riri muri Karitsiye Copacabana yo mu Majyepfo y’umurwa mukuru wa Brezili avuga ko afite ibimenyetso bya Coronavirus kugira ngo bamureke yinjire mbere y’abandi.

Kugira ngo bemere ibyo avuga, Maria Rosa da Silva yabeshye ko yari avuye Hong Kong aho yakoraga akazi ko mu rugo.

Hong Kong iri mu ntara zivugwamo iyo Virus imaze guhitana abarenga 1,000 mu Bushinwa.

Ku bwoba bwinshi, abaganga bahise baterwa n’ubwoba bwinshi, bahita basaba ko Maria yakurikiranwa igihe kirekire.

Akimara kubwira abantu ko yanduye iyi Virusi ihangayikishije isi, uyu mugore yahise ashyirwa mu cyumba cya wenyine afatwa ibizamini byinshi cyane.

Minisitiri w’Ubuzima na we yari yagejejweho iyo nkuru kugira ngo hafatwe ingamba zikomeye.

Claudete Maria Rosa da Silva yashyize igihugu cyose mu bwoba ko cyatewe na Coronavirus nyuma yo kubwira abantu ko yayanduye.

Yahise afatwa n’igipolisi nyuma y’aho umuryango we umenyeshereje ko atigeze ava muri Brezili kandi ko nta n’urwandiko rw’inzira (Passport) afite gusa ku bw’amahirwe yaje kurekurwa ku Cyumweru tariki ya 09 Gashyantare 2020.


Claudete Maria Rosa da Silva akimara gufatwa ibizamini bagasanga yarabeshye ko yanduye Coronavirus, yahise atabwa muri yombi


Aha ni ahantu hashyizweho mu rwego rwo gukumira muri Bresil

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo