Ya nyongera ya 10% abarimu bemerewe bagiye gutangira kuyibona

Nyuma y’igihe abarimu bongejwe amafaranga agera ku 10% ariko bagatinda kubona iyi nyongera ku mushahara wabo, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko bazatangira kubona umushahara wongeje muri uku kwezi k’Ugushyingo ndetse n’ayo batahawe mbere ngo bakazagenda bayahabwa nk’ibirarane.

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo yavuze ko kuba abarimu baratinze kubona iyi mishahara yongeje byatewe n’uko ngo uturere dusanzwe tuyitegura twabikoraga tutayishyizeho iyi nyongera.

Yakomeje avuga ko mu mpera z’uku kwezi ngo bazabona imishahara yabo iriho n’aya mafaranga bongejwe ndetse n’ayo bataherewe igihe bakazagende bayabona nk’ibirarane.

Ati “Ubundi Akarere niko gategura imishahara, muri kwa gutegura rero twaje kubimenya ko batongeragaho rya 10%. Ariko aho bimenyekaniye muri uku kwezi mu mpera z’uku bazabona ya yandi ariko na bya birarane bazabibone.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019, ni yo yafashe umwanzuro wo kongera umushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta.

Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya Mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.

Bisobanuye ko nyuma y’uku kongezwa, nk’umwarimu wahembwaga ibihumbi 44 Frw, azabona inyongera ya 10% y’amafaranga yari asanzwe ingana na 4400 Frw.

Mu 2019 Sendika y’Abarimu mu Rwanda yagaragaje ko amafaranga bahembwa adahagije ivuga ko nibura umwarimu akenera ibihumbi 150 Frw buri kwezi kugira ngo abashe kugura ibiro 25 by’umuceri, litiro enye z’amavuta yo guteka, ibiro 20 by’ibishyimbo, imiti ine y’amasabune yo kumesa, ibihumbi 20 byo gukodesha inzu, 1000 Frw cyo gukoresha mu rugendo ndetse n’amafaranga 1000 Frw y’ifunguro rya buri munsi.

Gusa nubwo Guverinoma y’u Rwanda yasubije iki cyifuzo abarimu bari bamaranye imyaka myinshi cy’umushahara muto utanajyanye n’igihe, 10% by’ayo bahembwa Leta yabongereyeho n’ubundi bakomeje kugaragaza ko akiri makeya.

Muri Kamena uyu mwaka, umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, “Democratic Green Party”, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr. Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara avuga ko uwo baheruka kongererwa ngo ntacyo wongereye ku bushobozi bwabo.

Depite Frank Habineza kandi yanasabiye Mwarimu gushyirirwaho isoko ryihariye rimworohereza guhaha ku buryo na we yazajya ahaha ku biciro bito nkuko byakorewe abashinzwe umutekano barimo abasirikare, abapolisi n’abacungagereza.

KARASIRA AIMABLE ASOBANUYE NEZA INKOMOKO Y’INDIRIMBO "SHIKARETE", UGASANGA BARI KUKUBWIRA NGO URIYA UMWIRINDE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo