Ya ndege yari yaburiwe irengero itwaye ibikoresho bya Perezida wa RDC yabonetse yakoze impanuka

Nyuma yuko indege y’ubwikorezi y’ingabo za RDC yari irimo abantu umunani iburiwe irengero mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ibisigazwa byayo byabonetse yakoze impanuka mu Ntara ya Maniema.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov 72 itwara ibikoresho bya Perezida, yari yahagurutse mu mujyi wa Goma ijya i Kinshasa ejo ku wa Kane.

Nyuma y’iminota 59 ihagurutse, yatakaje itumanaho n’abashinzwe gukurikirana indege ku kibuga cy’indege.

Amakuru atandukanye ava mu Biro by’umukuru w’igihugu avuga ko hari abantu batandukanye bari bari muri iyo ndege bapfuye barimo n’umushoferi watwaraga Tshisekedi.

Umujyanama wa Félix Tshisekedi , Vidiye Tshimanga yabwiye Jeune Afrique ko indege yagaragaye mu gace ka Punia gaherereye muri Maniema yakoze impanuka.

Mu bo bivugwa ko bapfiriye mu mpanuka y’iyi ndege, harimo umushoferi wa Tshisekedi ndetse n’umwe mu bagize Guverinoma utatangajwe.

Indege yahanutse ubwo yari isubije i Kinshasa ibikoresho byifashishijwe mu ruzinduko Tshisekedi amaze iminsi akorera mu Burasirazuba bw’igihugu nkuko ikinyamakuru Actualite cyo muri RDC cyabyanditse.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Musabyimana Théophile Kuya 14-10-2019

Andika Igitekerezo :Abapfiriye muri iriya ndege yakoze impanuka Imana ibakire mubayo kandi baruhukire mu mahoro

Musabyimana Théophile Kuya 14-10-2019

Andika Igitekerezo :Abapfiriye muri iriya ndege yakoze impanuka Imana ibakire mubayo kandi baruhukire mu mahoro