Ya ndege yaburiwe irengero itwaye umukinnyi wa Cardiff City yabonetse mu Nyanja irimo umuntu

Indege yari itwaye rutahizamu wa Cardiff City, Emiliano Sala, n’umupilote wayo David Ibbotson yabonetse ku ndiba y’inyanja irimo umuntu.

Sala na Ibbotson, bari mu ndege yaburiwe irengero mu byumweru bibiri bishize iguye mu Nyanja, hafi y’ibirwa bya Channel mu Majyaruguru ya Alderney, mu Bwongereza.

Ibikorwa byo gushakisha iyo ndege byarakozwe kugeza bwo ejo ku cyumweru babonye ibisigazwa byayo ku ndiba y’inyanja ahitwa Guernsey. Ikigo gishinzwe iperereza ku mpanuka z’indege (AAIB) kikaba ari cyo cyemeje aya makuru.

Iki kigo cyatangaje ko amashusho yafashwe yerekana ‘umuntu umwe uri mu bisigazwa by’indege, bityo hakaba hatekerezwa ikindi kigiye gukorwa habanje kubaza umuryango wa Sala, umupilote na polisi.

Kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa niba ibisigazwa by’indege bizakurwa mu Nyanja bigashyirwa ku butaka kuko byabonetse muri metero 63 z’ubujyakuzimu mu Nyanja.

Sala yerekezaga muri Wales, nyuma y’uko yari amaze gusinyira Cardiff City, avuye muri Nantes yo mu Bufaransa kuri miliyoni 15 z’ama-pound.

Sala yagiye i Cardiff kuwa Gatanu mu gitondo akora ibizamini by’ubuzima birangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ariko byari byatinze ko yakina na Newcastle kuwa Gatandatu.

Yakoze ikiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu nimugoroba, yifotoza ifoto afite umupira w’ikipe ndetse ari kumwe n’abafana ba Cardiff hanze ya stade. Sala yasubiye i Nantes kurangiza gahunda ze bwite no gusezera inshuti n’abakinnyi bakinanaga.

PNG - 620.3 kb
Amashusho yagaragaje umuntu umwe mu bisigazwa by’indege
PNG - 670 kb
Sala n’umupilote bari bamaze ibyumweru bibiri baburiwe irengero
PNG - 534.6 kb
Rutahizamu Sala yari amaze gusinyira Cardiff City avuye muri Nantes

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aphrodis Dusabimana Kuya 5-02-2019

Pole sana kubabyeyibe ndetse no kubavandimwe!!!

Aphrodis Dusabimana Kuya 5-02-2019

Pole sana kubabyeyibe ndetse no kubavandimwe!!!