Ya nama yatumijweho na Perezida Tshisekedi iraba kuri uyu wa Gatatu

Inama y’Abakuru b’ibihugu byo mu karere yari yatumijwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi yaherukaga gusubikwa mu minsi ishize kubera impamvu zirimo n’icyorezo cya Covid-19, izaba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020.

Nkuko ikinyamakuru The New Times kibitangaza, iyi nama izahuza abayobozi b’u Rwanda, aba Uganda, ab’u Burundi n’ab’Angola biga ku mahoro, umutekano, dipolomasi n’imibanire hagati y’ibihugu.

Kuri uyu wa Kabiri, itangazo ryavuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rigira riti “Imyiteguro y’iyi nama irarimbanyije. Abaminisitiri barateganya kuganira binyuze ku ikoranabuhanga rya Videwo nyuma ya saa sita mu gihe inama y’abakuru b’ibihugu izaba ku munsi w’ejo.

Perezida Tshisekedi yari yatumije iyi nama yagombaga kubera I Goma iza gusubikwa bitunguranye kubera impamvu zinyuranye zirimo na Covid-19.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yandikiye bagenzi babo bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 08 Nzeri 2020, bavuga ko abategetsi b’u Burundi badashobora kwitabira iyi nama kubera bari bafite akazi kenshi.

Mu kwezi gushize Perezida Kagame we yabwiye RBA ko iyi nama yatumiwemo na mugenzi we Felix Tshisekedi n’abandi baperezida barimo Ndayishimiye na Museveni, igoranye ngo kubera ko iri mu bihe bya Coronavirus kandi itazakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa yemeza ko igamije umubano mwiza.

Yagize ati “Haracyari inzitizi muri ibi bihe bya Coronavirus, abantu bagahura badakoresheje ikoranabuhanga. Abantu baracyashaka uburyo no kumva neza ingaruka zabyo ariko ni inama igamije umwuka mwiza hagati ya RDC, u Rwanda, Uganda n’u Burundi ndetse haravugwamo n’abandi bagiye batumirwa nka Perezida wa Angola cyangwa bikazagera kuri Congo Brazzaville. Ikigamijwe n’umubano mwiza hagati y’ibihugu. Ntawe utabyishimira.”

Minisitiri Biruta aherutse kuganira na Jeune Afrique avuga ko iyi nama y’abakuru b’ibihugu yari yatumijwe na Perezida Tshisekedi yagoranye bitewe n’ibihe isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ibi ngo bikaba byaratumye abaperezida badahura gusa avuga ko u Rwanda ruzayitabira ubwo ibintu bizaba bimeze neza ariko ko bidashoboka kugeza mu ntangiriro z’umwaka utaha kereka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

PAC yasohoye Gitifu wa Nyamagabe mu cyumba, icyifuzo cya Sankara kuri Rusesabagina cyashyizwe mu ngiro imanza zabo zirahuzwa kimwe n’abandi bahoze muri FLN:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo