Ya mvura yo kuri Noheli yaroshye imodoka mu kiraro Nyabugogo inahitana abantu-Amafoto

Ku wa 25 Ukuboza 2019, umunsi wizihijweho Noheli ku mugoroba haguye imvura idasanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu ariko by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali iyi mvura yahateje imyuzure n’imivu y’amazi,kugeza n’aho itembana imodoka tutibagiwe n’abantu 12 byatangajwe ko bayiguyemo mu bice bitandukanye ikanangiza byinshi.

Iyi mvura yamanukanye imodoka iyikuye mu igaraje, iyiroha muri ruhura yitwa Mpazi igabanya Cyahafi na Kimisagara muri Nyarugenge, iyo modoka ikaba yaje gutangirwa n’ikiraro muri Nyabugogo.

Urugendo imivu y’imvura yagendesheje iyo modoka rurarenga ikirometero kuko ngo yari iri mu igaraje hafi y’urusengero rwitwa Restoration Church.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Jeep “Hyundai” ifite plaque nimero RAD 480Y, ni iy’uwitwa Nshimyumuremyi Aimable.

Nshimyumuremyi agira ati “Iyi midoka yari iri kumwe n’izindi ariko ni jye bahamagaye ko yavanywemo n’imivu y’imvura ikayigeza Nyabugogo, ni imodoka ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 15”.

Avuga ko yari yarayifatiye ubwishingizi ariko ko atazi niba bazamuha ubw’uko imodoka ye yangijwe n’ibiza.

Mu gusayura iyo modoka Polisi yifashishije imodoka yitwa ’Breakdown’ isanzwe ariko biba iby’ubusa, biba ngombwa ko polisi yifashisha indi modoka nini cyane yifashishwa mu guterura ibintu.

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ku munsi ukurikira Noheli, abacuruzi basohoye ibyangijwe n’imyuzure yateye mu nzu z’ubucuruzi bashaka kubyanika, ariko bavuga ko hari impungenge z’uko imvura ishobora kongera kugwa.

Uretse iri sanganya ryagwiriye iyi modoka, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukuboza 2019, Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangarije abanyamakuru ko iyo mvura idasanzwe yaguye kuri Noheli yahitanye abantu 12 mu gihugu, bamwe batwawe n’imyuzure abandi bagwiriwe n’amazu.

Umujyi wa Kigali wonyine wabuze abaturage bawo bane bahitanywe n’ingaruka z’iyi mvura.

Amazu asaga 100 ni yo byavuzwe ko yasenyutse burundu mu gihugu cyose. Imihanda isanzwe ibarirwamo n’ikomeye na yo irimo iyasenyutse ku buryo hari iyafunzwe ijoro ryose ntikoreshwe.

Havuzwe kandi n’imodoka ndetse n’amapikipiki byakunkumakanywe n’amazi .
Polisi y’igihugu yatangarije abanyamakuru ko imaze kurohora imodoka 6 ndetse n’amapikipiki 20, ikaba igishakisha bene byo.

Inganda z’amazi nk’urwa Nzove mu mujyi wa Kigali ngo zabangamiwe bikomeye n’ingaruka z’iyi mvura kuko amazi y’isuri yivanze n’ayamaze gusukurwa.

Hari kandi n’insinga zitwara amashanyarazi ndetse n’inkingi zayo zangiritse ku buryo ibice bimwe byagize ibibazo byo kubona umuriro w’amashanyarazi.

Ministeri ishinzwe ibikorwaremezo (infrastructure) yatangaje ko ubu hari ikibazo gikomeye muri uru rwego kubera iyi mvura .


Nyabugogo, aho bita Giticyinyoni, amazi yarengeye imirima y’ibisheke yari ihari





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo