Ya modoka nshya ya Rayon Sports yashyizwe mu muhanda bwa mbere

Imodoka nshya ya Rayon Sports yari imaze igihe itegerejwe na benshi, yashyizwe mu muhanda bwa mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, umuhango wari witabiriwe n’abayobozi b’iyi kipe ndetse n’abafana benshi bari bayitegerereje ku igaraje ry’Akagera Business Group.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yari yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018. Yakozwe n’uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, ikaba yaracuruzwaga n’Akagera Motors.

Yari kuba yaragiye hanze kuri iyo tariki gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje gusanga ngo amabara yari yarasizwe kuri iyi modoka atariyo yifuzwaga.

Kuri uyu wa Gatanu kandi biteganyijwe ko iyi modoka nshya ya Rayon Sports iraza kwerekanwa ku mugaragaro, aho iza gutwara abakinnyi ku nshuro yayo ya mbere ku mukino uza kuyihuza na Sunrise Fc kuri Sitade Regionale I Nyamirambo ku I saa 15:30.

Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yatangaje ko bishimishije kuba ikipe ya Rayon Sports ibonye imodoka kuko gukodesha byabahendaga cyane.

Ati “Birashimishije ko tubonye imodoka tuzajya dukoresha mu buzima bwa buri munsi, mu byadutwaraga amafaranga menshi no gukodesha imodoka nabyo byarimo”.

Iyi modoka ifite imyanya 52, nyuma yo gusigwa aya mabara yahise isohorwa mu Akagera Motors ikaba igiye gutangira gukoreshwa n’iyi kipe ku mugaragaro.

Ifite agaciro ka Miliyoni 100 Frw, izakoreshwa mu gutwara abakinnyi n’abatoza mu myitozo no mu mikino ikipe ya Rayon Sports ikinira imbere mu gihugu.

Paul Muvunyi yavuze ko nyuma yo kubona bisi igikurikiyeho ari ugushaka uko iyi kipe yabona sitade yayo no gukomeza gushaka intsinzi. Yashishikarije abana bayo kwibumbira muri za Fan Club kuko aribwo bwiza bwo gushyigikira iyi kipe.

PNG - 1.4 Mb
Imbere hejuru handitseho izina ndetse n’ikirangantego gisha cya Rayon Sports
PNG - 1.5 Mb
Abafana benshi ntibahatanzwe

PNG - 1.5 Mb
Ibyishimo byari byinshi kuri Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul
PNG - 1.4 Mb
Bus y’ikipe ya Rayon Sports yashyizwe mu muhanda bwa mbere
PNG - 1.6 Mb
Yari kuba yaragiye hanze kuri iyo tariki gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje gusanga ngo amabara yari yarasizwe kuri iyi modoka adasa n’ibara nyaryo rya Rayon Sports, bityo busaba ko yasubizwa mu Akagera Motors maze igasigwa amabara ajyanye na Gikundiro.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo