Ya mafaranga Polisi yarangishaga yabonye nyirayo

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020 yatangaje ko yashyikirije amafaranga yatoraguwe n’umupolisi nyirayo nyuma yo gutanga itangazo ko uwayataye yajya kuri Polisi akayahabwa.

Ku wa 12 Ugushyingo 2020, nibwo Uwizeyimana Claudine yataye amafaranga ku muhanda KCC- Remera.

Ku wa 19 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rirangisha aya mafaranga rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha umuntu waba yarataye amafaranga ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu muhanda KCC-Remera hagati ya 9:30 na 10:00 ko hari umupolisi wari mu kazi wayatoraguye.”

Iri tangazo ryakomeje risaba uwaba warataye aya mafaranga kugana ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kugira ngo ayasubizwe.

Kuri uyu wa Mbere, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP JB Kabera yasubije amafaranga uyu Uwizeyimana wari wayataye.

Abanyarwanda benshi bakozwe ku mutima n’iri tangazo rya Polisi y’u Rwanda rirangisha aya mafaranga ndetse kuri Twitter ubutumwa buyishimira burisuka ari na ko benshi bibaza ku bunyangamugayo bw’uyu mupolisi utoragura amafaranga akayarangisha.

Uwitwa Karinganire Hass yagize ati “Ni intangarugero muri Polisi zikora neza ku Isi ubu ni ubudasa n’urukundo batozwa n’ubuyobozi bwiza bwa Polisi bukomora ku nama nziza za Nyakubahwa Paul Kagame, usibye mu Rwanda nta handi wasanga umuco mwiza nk’uyu mukomerezaho muheshe ishema u Rwanda n’umuyobozi wacu natwe tubari inyuma.”

Uwitwa Olivier Ngendahayo we yagize ati “Byiza kabisa, uwo mu polisi wayatoraguye rwose akwiye gushimwa, (gutoragura amafaranga muri iki gihe ukayarangisha?)”

Eddy Shema na we yunze mu bashimaga ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda ati “Mbega ubupfura, ubunyangamugayo ubwitonzi n’ubushishozi RNP ikorana weeee! Ndumiwe pe! Murakabyara, ntimugasaze mubeho cyane. Ibi nta handi wabisanga atari i wacu i Rwanda.”

YARAMWIBYE NTABAZA INZEGO ZOSE MBURA UNTABARA, WA MWANA WARI WIBWE N’UMUDIPLOMATE YAVUZE IBIKOMEYE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo