Wa musore bivugwa ko yafashe amashusho y’abakobwa bambaye ubusa yarashwe arapfa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko umusore wakekwagaho gucuruza abakobwa yarashwe agerageza gutoroka Station ya Polisi ya Nyarugunga mu Mujyi wa Kigali aho yari afungiye akekwaho ibyaha birimo iby’icuruzwa ry’abantu.

Uyu musore w’imyaka 25 , yitwa David Shukuru Mbuyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni we washyizwe mu majwi ashinjwa n’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 19 na 25 kubasindisha nyuma akabasaba kwifata amashusho yo kunyuza ku mbuga nkoranyambaga bambaye ubusa.

Uyu musore yakekwagaho ibyaha birimo ibyo gukoresha imibonano mpuzabitsina no gucuruza abantu. Itabwa muri yombi rye, rifitanye isano n’abakobwa bane baherutse kwerekwa itangazamakuru bashinjwa gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri Internet.

Mbuyi yari ari gukorwaho iperereza ku ruhare rwe rwo kuba mu muyoboro w’abantu bacuruza abakobwa b’Abanyarwanda bakabashora mu buraya mu gihugu no hanze yacyo.

RIB ivuga ko yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru gishize hamwe n’abagore bane b’Abanyarwandakazi ubwo bashyiraga amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tangazo rivuga ko Ambasade ya RDC i Kigali yamenyeshejwe iby’iyi nsanganya ndetse ko iperereza rikomeje ku rupfu rwe.

Akarengane nyuma yo gusenyerwa baratabaza, ngo nta ntore isenya, ubuse bazigisha abana ko ari intore:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo