Wa mupasiteri wateye inda abakobwa be yakatiwe imyaka yavugishije abantu

Pasiteri Gichina wo mu Karere ka Kirinyanga muri Kenya uherutse kwemera ko yasambanyije ndetse agatera inda abakobwa be babiri batarageza ku myaka y’ubukure, yakatiwe igifungo cy’imyaka 140.

Aba bakobwa barimo ufite imyaka 14 y’amavuko yasambanyije hagati ya tariki ya 1 na 30 Kamena 2019, uyu akaba yarabyaye umwana ubu ufite amezi atanu y’amavuko.

Undi mukobwa uyu Pasiteri yateye inda, afite imyaka 16 y’amavuko. Nawe ngo yamusambanyije hagati ya tariki ya 1 n’iya 31 Kanama 2020, ubu akaba atwite inda y’amezi 7.

Nk’uko Citizen TV yabitangaje, Pasiteri Gichina wemeye icyaha tariki ya 5 Mutarama. Ubwo yasubiraga imbere y’urukiko rwa Baricho, Umucamanza Anthony Mwicigi yamukatiye imyaka 70 y’igifungo kuri buri mukobwa yasambanyije, igiteranyo cya yose kiba 140.

Pasiteri Gichina w’imyaka 51 y’amavuko ubwo yemeraga icyaha, yavuze ko ari imyuka mibi yakimukoresheje, asaba aba bana kumubabarira, ndetse ko n’urukiko rwaca inkoni izamba ariko biba iby’ubusa akatirwa iyi myaka yavugishije abantu kubera uburyo ari myinshi.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020 ni bwo Polisi ya Kenya yatangiye gushakisha Pasiteri Gichina wari uyoboye itorero ryitwa Akurino kugira ngo imugeze imbere y’ubutabera.

Icyo gihe yari yahungiye mu gace ka Mbeere, yihishayo kugeza ubwo ahigishijwe uruhindu agatabwa muri yombi.

ABATURAGE BA BANNYAHE NONEHO BARIYE KARUNGU, BATI “MINISITIRI ABA YAREGUYE” GUSA AGAHINDA KAGIYE KUBICA, BUMVE MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo