Wa mukozi w’Inteko wari ukurikiranyweho gufata ku ngufu yakatiwe gufungwa imyaka 10

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2019, Mushingwamana Evode wari umukozi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy’imyaka icumi n’amande y’amafaranga miliyoni nyuma yo .

Uyu mugabo yakatiwe icyo gihano ku cyaha yari amaze iminsi akurikiranyweho cyo gufata ku ngufu impunzi y’Umurundikazi.

Ubwo umucamanza yasomaga umwanzuro, uregwa waburanaga adafunzwe ntiyari mu rukiko, gusa yahawe iminsi itanu yo kujurira.

Ikibazo cya Mushingwamana cyamenyekanye cyane mu Ugushyingo uyu mwaka, ubwo bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter bagaragazaga ko bitumvikana uburyo uregwa akomeje akazi mu Nteko Ishinga Amategeko kandi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu.

Ku wa 2 Ukuboza, Inteko Ishinga Amategeko yasohoye itangazo imenyesha ko yahagaritse Mushingwamana.

Uyu mugabo yashinjwaga kuba yarabeshye impunzi y’Umurundikazi ko agiye kuyiha akazi, yagera mu rugo akamukingirana mu nzu akajya amufata ku ngufu.

Umwe mu bazi neza iki kibazo, yabwiye IGIHE ko Mushingwamana yafungiranye uwo mukobwa wari ufite imyaka 19, ibiryo n’ibindi byangombwa nkenerwa byose akajya abihererwa mu nzu.

Bivugwa ko yaje kumutera inda akamutererana ndetse akagerageza kumwica kugeza ubwo uwo mukobwa atorotse ubu akaba abeshejweho no gufashwa n’abagiraneza.

Hashize amezi make abyaye, ariko ubushinjacyaha buvuga ko akimara kubyara uregwa yihakanye umwana, biba ngombwa ko bajya gupimisha isano ye n’uwo mwana hakoreshejwe uturemangingo duto (ADN). Ibizamini byafashwe byaje bigaragaza ko umwana ari uwe.

Irebere na VIDEO utapfa gusanga hafi: Mu ma saa munani z’ijoro abasenyewe amazu imvura yari ibamereye nabi, ubuyobozi buti "Ntawurara hanze twabashakiye aho bacumbika":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo