Wa mukecuru w’imyaka 83 ukigisha yahuye na Minisitiri amusaba ibirimo inzu

Nyuma yuko umunyamakuru wa BBC yanditse inkuru y’umukecuru witwa Bernadette Lukoki w’imyaka 83 ukigisha mu ishuri ribanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igakora ku mitima ya benshi, ubu uyu mukecuru yabonanye na Minisitiri w’Uburezi muri iki gihugu, Didier Mudimbu amugezaho ibyifuzo bye birimo icy’inzu.

Mwalimukazi Lukoki umaze imyaka 66 mu kazi k’ubwarimu, yigisha mu ishuri ribanza rya Mushi muri Kinshasa mu gihe imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 65 muri iki gihugu.

Muri iki cyumweru nibwo umunyamakuru wa BBC yaherekeje uyu mwalimukazi agiye gutanga isomo kugira ngo yibonere uko yigisha, nyuma yatumijweho na Minisitiri ngo baganire.

Bwana Mudimbu avuga ko yamutumije ngo baganire ku byo Leta imufitiye bijyanye n’ikiruhuko cy’izabukuru.

Madamu Lukoki yari yabwiye BBC ko akomeje kwigisha mu gihe agitegereje ibirarane by’umushahara n’ibyo Leta imufitiye kugira ngo ajye kuruhuka.

Kongwaka Litela Yvonne, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mushi yigishaho, yari yavuze ko ikibazo cy’uwo mwarimukazi kizwi n’ubuyobozi, nubwo ntacyo kirakorwaho.

Yagize ati "Namaze gutanga muri Leta izina ry’uyu mubyeyi buri gihe nsaba ko ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, uyu mubyeyi yatangiye gukora mbere yuko nanjye ubwanjye mvuka".

"Kandi akomeje gukorana nanjye, ni ibintu bibabaje cyane, ni byo yigisha neza, [ariko] ugereranyije n’imyaka ye agomba kuruhutswa. Ndasaba abayobozi bacu kureba uburyo baruhutsa uyu mubyeyi".


Uyu mwarimukazi yamye asaba Leta kumwibuka kugira ngo afate ikiruhuko cy’izabukuru kuko ubu atangiye kugira intege nke z’umubiri

Minisitiri Mudimu ubu yagize ati "Ibyifuzo bye byatumye dutangira no kureba ku bandi barimu bose mu gihugu bageze igihe cy’ikiruhuko cy’izabukuru ngo tubahe ibyo bagenewe".

Bwana Mudimbu yavuze ko mu gushimira uyu mukecuru yategetse ko ashyirwa mu kiruhuko ariko agakomeza guhembwa buri kwezi kugeza ibyo Leta imufitiye byose abihawe.

Madamu Lukoki yatangaje ko yishimiye gutumizwa na Minisitiri bakaganira kandi yizeye ko ibyo agomba guhabwa ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru ubu bizihuta kumugeraho.

Ati "Ntabwo nshaka gukomeza kwigisha. Ndasaba inzu ikwiriye yo kubamo kuko ntaho kuba ngira hanjye nubwo bwose nakoreye Leta iyi myaka yose".


Bernadette Lukoki aganira na Minisitiri w’Uburezi muri RDC, Didier Mudimu

Irebere Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo