Wa mugore wagaburiraga imihango ye umwana abereye ’Mukase’, yakatiwe gufungwa imyaka 2

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugaburira imihango umwana abereye ’Mukase’, urukiko rwa Mukono muri Uganda rwakatiye umugore witwa ’Annet Namata’ gufungwa imyaka ibiri gusa abaturage bo bakabona n’iyi ari mike bagereranyije n’icyaha yakoze.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umucamanza Patience Koburunga yakatiye Namata imyaka 2, umucamanza we yavuze ko impamvu yagabanyije imyaka ntamukatire irindwi ahubwo akamukatira 2 ari uko Namata ataruhuje ubutabera.

Namata yemeye icyaha anagisabira imbabazi avuga ko ibyo yakoze yabiterwaga n’ishyari yari afitiye uyu mwana kuko atamubyaye.

Mu iburanisha uyu mugore yasabye imbabazi avuga ko ari umubyeyi w’ abana batatu bityo ko akwiye kurekurwa akabasanga.

Abaturage barimo n’ umugabo wa Namata witwa Yunus Lungu ntibishimiye igihano cyahawe uyu mugore. Lungu ati “Nifuzaga ko bamuha igihano kirekire. Gusa nafungwe imyaka ibiri ndibwirira ko azabikuramo isomo”.

Susan Mayanja, umuyobozi w’inama y’abagore mu gace byabereyemo na we yavuze ko igihano Namata yahawe ari gito nubwo ari ubutabera bwakoze akazi kabwo.

Ati “Bizatuma abagore bakomeza gukomeza gukora ibintu nk’ ibi kuko bazi ko igihano ari gito”.

Dail monitor yatangaje ko Susan yasabye ababyeyi barera abana babereye ba Mukase kubagaragariza urukundo.

Mu iburanisha, Namata yavuze ko yahaye umwana we abereye Mukase ibiryo birimo amaraso y’imihango, ibi bikaba ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 171 mu gitabo cy’amategeko ahana muri Uganda.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu uha umwana ikintu gishobora kumutera indwara akababikora yabigambiriye ahanishwa igifungo cy’imyaka 7 iyo abihamijwe n’urukiko.


Annet Namata yahamijwe n’urukiko icyaha cyo kugaburira imihango umwana abereye Mukase akatirwa gufungwa imyaka ibiri, abaturage bati "Ni mikeya!"

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
niyingabira noella Kuya 1-10-2019

gusa biratangaj knd birababaj cyne

niyingabira noella Kuya 1-10-2019

gusa biratangaj knd birababaj cyne