Wa mugore wabuze Ruswa inzu igahabwa undi, arugarijwe nyuma yo kuyibona-Video

Ku itariki ya 20 Mutarama 2020, ni bwo UMUBAVU wasohoye inkuru ivuga uburyo Musabyimana Jacqueline w’abana batatu wari utuye mu Gatsata mu Mudugudu wa Hanika, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yabuze ruswa y’ibihumbi 400 yakwaga n’abayobozi, inzu yari guhabwa bakayiha undi.

Kubw’amahirwe abifashijwemo n’Umuvunyi mukuru, Musabyimana Jacqueline yaje kwerekwa inzu azahabwa gusa ubwo umunyamakuru w’UMUBAVU wamusuraga mu Murenge wa Nduba aho ari ubu, wasanze n’ubundi ubuzima abayemo butoroshye kuko ntarahabwa ibikoresho n’ibimufasha mu mibereho y’ibanze gusa agashima ko uyu murenge wamufashije gushira abana be mu ishuri.

Mu mudugudu yimuriwemo i Nduba, Musabyimana Jacqueline twasanze arara hasi n’abana be kuko atarabona ibikoresho, ibyo avuga ko Meya w’Akarere ka Gasabo abigendamo biguru ntege ngo dore ko atanashakaga ko yabona iyi nzu.

Gusa ubwo twamusuraga, twagerageje kuvugana n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne atubwira ko nubwo ari mu nzu, ataratuzwa neza ngo kuko uwatujwe ahabwa n’ibikoresho byo kumufasha.

Ati "Yeretswe inzu ko ari yo izaba iye ariko ntabwo arimurwa kuko nkuko mwabibonye nta kintu kirimo ni inzu yuzuye gusa kandi agomba guhabwa ibikoresho nk’intebe, ameza, ibyo kuryamaho ndetse n’ibimufasha mu mibereho byo kurya".

Gitifu wa Nduba kandi yatwijeje ko bidatinze Musabyimana atuzwa neza nk’abandi agahabwa inzu yeretswe n’ibikoresho byose nkuko n’abandi bagiye babihabwa ndetse n’ibimufasha mu buzima bw’ibanze bitandukanye birimo n’ibyo kurya.

Mu bibazo Musabyimana Jacqueline yagaragaje afite harimo kuba ari kuryama hasi kuri Sima n’abana be, kubura ibyo kugaburira abana be, nta njerekani yo kuzanamo amazi, kuba abana be bari kubyimba amaguru kubera kuryama kuri Sima n’ibindi bitandukanye.

Ibi n’ibindi bitavuzwe mu nkuru, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo