Wa mugabo Police yarashe agapfa ari gukangisha inzoka ibye ni amayobora, birakekwa ko yaba yarazutse-Video

Icyumweru kirashize umugabo witwa Niyihaba Shada w’imyaka 37 wo mu Mudugudu wa Akumuyange, Akagari ka Karuruma, Umurege wa Gatsata wafatanwe imashine ikora amafaranga nyuma agerageza gukanga abapolisi ngo biruke akoresheje inzoka, bimuyobeye ahita yiruka ageze imbere baramurasa arapfa.

Mu buryo busa nk’amayobera, ubu biravugwa ko yaba yarazutse nkuko bamwe mu baganiriye n’UMUBAVU babivuga mu gihe hari n’abandi bavuga ko ari ibihuha bivugwa.

Uyu mugabo yarashwe ahagana saa sita n’igice z’amanywa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019.

Umwe mu baturage bo hafi y’aho Niyihaba Shada yari atuye abajijwe ku makuru avugwa ko yaba yarazutse, yagize ati "Izo nkuru twese turazumva ziracicikana ahantu hose ariko ntabwo tuzisobanukiwe, sinahamya ngo ariho, sinavuga ngo ntariho, tuzifata nk’ibihuha...jyewe sinabihamya kuko sindamubona".

Akomeza avuga ko na we yumva abavuga ko bamubonye ari Nyabugogo nyuma y’iraswa rye, ati "Bamwe bavuga ko bamubonye Nyabugogo ku Cyerekezo, abandi ngo baramubonye bitura hasi ariko nta makuru afatika ahari...".


Umurambo wa Niyihaba wajyanwe n’abaturage ubwo yaramaze kuraswa

Umva amakuru y’amayobera ku rupfu rwa Niyihaba Shada:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
master Kuya 8-11-2019

kukix bamurashe ibyonibyo kurasa umuntu koko

Girukwayo Didace Kuya 8-11-2019

Biteye ubwoba mumfashe dusengere iyi si yanone

Ngendahimana Gervais Kuya 7-11-2019

Imana idutabare imizuko nayo iraje birarenze

Nitwa Charlotte Kuya 7-11-2019

Andika Igitekerezo Cyange Natanga Nuko Icyo Nzicyo Ntawapfuye Ngo Azuke Bamuzitse Ngo Azuke Nukuri Muzabikoreho Nkubushaka Shatsi Hose Gusa Ubwo Ashobora Kuba Yarabaye Ijini Kuba Atasengaga