Wa Murusiya utavuga rumwe n’ubutegetsi yahawe uburozi bwa ’Novichok’

Wa munyapolitike w’umurusiya utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Putin witwa, Alexei Navalny yahawe uburozi bwitwa Novichok, nk’uko bitangazwa na leta y’u Budage.

Ivuga ko ibipimo byakorewe mu kigo cy’ipimiro (Laboratoire) cya gisirikare byerekana "ibimenyetso ntakekeranywa" by’uburozi bwo mu bwoko bwa Novichok.

Bwana Navalny yatwawe n’indege i Berlin kugira avurwe nyuma y’aho byangiye ari mu ndege yari imuvanye mu karere ka Siberie mu Burusiya mu kwezi gushize. Kuva icyo gihe ari muri koma.

Abakorana na we bavuga ko yahawe ubwo burozi ku itegeko rya Prezida Vladmir Putin ubwe, ibihakanwa n’ibiro bye Kremlin.

U Budage buvuga ko bwamaganye bwivuye inyuma iki gitero, kandi bugasaba ko u Burusiya bwatanga ibisobanuro vuba na bwangu.

Leta y’u Budagi iti "Ni ikintu kibabaje kubona Alexei Navalny ahabwa uburozi mu Burusiya".

Iryo tangazo rivuga ko Chancelier w’u Budage Angela Merkel yabonanye n’abandi bategetsi bakuru kugira ngo barebere hamwe icyakorwa.

U Burusiya bumenyesha ko nta nkuru bwigeze bubona ivuye mu Budage ivuga ko Navalny yarozwe hakoreshejwe Novichok, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya Tass bibivuga.

Leta y’u Budage imenyesha ko igiye kumenyesha Umuryango w’ibihugu by’u Burayi hamwe n’umuryango OTAN wo kwivunira hamwe umwanzi ibyo wabonye muri ibyo bipimo.

Iri tangazo riti "Leta igiye kuvugana n’incuti kugira ngo hashakirwe hamwe igisubizo gikwiye kuri kino kibazo cy’u Burusiya".

Rivuga kandi ko umugore wa Navalny Yulia Navalnaya hamwe n’uhagarariye u Burusiya mu Budage na bo bazagezwaho ibisobanuro by’ibi bipimo.

None Novichok ni iki?

Iri jambo Novichok risobanura "umushyitsi" mu Kirusiya, kikaba ari ubwoko bw’uburozi bumugaza imitsi bwakozwe n’icyahoze cyitwa Leta Zunze Ubumwe z’Aba-Soviyeti (Union Sovietique) mu myaka ya 1970 na 1980.

Uburozi bwo mu bwoko bwa Novichok butuma imitsi harimo n’iyo mu mutima ituma umuntu ahumeka idakorana hagati yayo, ibi na byo bigatuma ibihimba byinshi by’umubiri bidasubira gukora.

Uburozi bwa Novichok bushobora kuba ari nk’amazi (liquide), ariko hari n’ubundi buzwi ko bushobora kuba atari amazi (solide), byumvikana rero ko bushobora gukwirakwizwa nk’agafu kataboneka.

Uburozi bwo mu bwoko bwa Novichok buzwi ko bukomeye gusumba izindi ntwaro z’ubumara, bikavugwa ko ubumara bwabwo butangira gukora mu kanya gato cyane mu gihe kiri hagati y’amasegonda 30 n’iminota ibiri.

Umuhungu wa Rusesabagina ngo agiye gukora ibishoboka byose yisubize Se, Ben Rutabana byavuzwe ko yishwe n’u Rwanda ameze neza aho ari muri Uganda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo